Kamonyi: Amatsinda y’intambwe arafasha abatishoboye kwibonera bimwe mu bikenerwa by’ibanze

Mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge, amatsinda yo gufashanya, kubitsa no kugurizanya bita “Intambwe”, afasha abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe kwibonera bimwe mu byo bakenera batagombye gusaba inkunga Leta.

Muri uyu murenge hari amatsinda 13 yatangiye gukora mu kwezi k’Ukuboza 2013, buri tsinda rihuje ingo 30 z’imiryango itishoboye. Mu bushobozi buke bw’iyo miryango, buri wese asabwa gutanga amafaranga 200frw buri cyumweru, harimo 150frw yo kuzigama no kugurizanya na 50 frw yo gufasha uwagira ikibazo.

Mukantwari Elina, akuriye itsinda ryo mu mudugudu wa Nyagasozi, wo mu kagari ka Gihinga ryitwa “Dutere Intambwe”, atangaza ko itsinda bahuriyemo rimaze guteza imbere abanyamuryango ba ryo, kuko inguzanyo bakamo zibafasha kubona amafaranga yo gukora umushinga muto umufasha gukemura ibibazo byoroheje.

Ngo abenshi bakunze kwaka inguzanyo zo gukora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto byera cyane mu murenge wa Gacurabwenge, kandi ngo abona babyishimiye kuko usanga mu rugo rumwe harimo abanyamuryango barenze umwe kandi bose bagashishikarira gutanga amafaranga y’itsinda kuri gahunda.

Mukantwari, avuga ko mu itsinda ryabo bamaze kugeza ku mafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 200. Abaka inguzanyo bayishyura bashyizeho inyungu ya 10% nyuma y’ukwezi; naho umusanzu wo gufashanya bawusurisha umuntu wagize ibyago byo gupfusha cyangwa uwarwaye bakamuha isukari.

Amatsinda y’Intambwe ngo yagabanyije ibibazo by’ubufasha abatishoboye babazaga mu nzego z’ibanze. Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko abenshi mu baturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bibwiraga ko Leta ariyo igomba kubarihira ubwisungane mu kwivuza, none kuri ubu abenshi amatsinda arimo kubaguriza bakabwirihira.

Umugiraneza aragira ati “abantu baba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, harimo abarwaraga bakaza ku murenge cyangwa ku kagari kuvuga ko nta n’amafaranga 200frw yo kujya kwivurizaho. Hari n’uwo wageraga mu rugo rwe ugasanga nta n’isabuni yo gukaraba afite. Amatsinda yabafashije kwikorera byinshi mu bikenerwa by’ibanze kuko bungurana ibitekerezo, bakanigishanya”.

Uwineza Goretti, umunyamuryango w’Itsinda ry’umudugudu wa Ryabitana, mu kagari ka Gihinga, ahamya ko amatsinda y’Intambwe abafitiye akamaro. Ngo inguzanyo bakura mu matsinda ibafasha kongera umusaruro bagura ifumbire, ndetse ngo bafite intego y’uko nyuma y’umwaka bazahuriza hamwe imigabane bizigamye n’inyungu yavuye mu nguzanyo maze bakigurira amatungo yo korora.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka