Rulindo: Ubuyobozi bwakajije umurego mu kurinda umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Mu rwego rwo kurinda umutekano no guca ubujura bukorerwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi byaha bitandukanye, ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwongereye ingufu mu guhashya abakora bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko.
Mu rukerera rwa tariki 11/08/2014, ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bufatanyije n’inzego z’umutekano bakoze umukwabu bata muri yombi abantu 200 bacyekwaho gukora ibyaha bitandukanye mu birombe bya Rutongo Mines mu mirenge ya Masoro na Murambi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus atangaza ko ibi bikorwa mu rwego guca akajagari n’ubujura bikunze kuboneka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Yagize ati “Umukwabu wakozwe mu rwego rwo guca akajagari, mu bafashashwe harimo abakora forode y’amabuye y’agaciro, abacururiza ibiyobyabwenge birimo na kanyanga mu birombe, hamwe n’abandi bajya gucukura mu buryo butemewe n’amategeko”.
Kangwagye yavuze ko abafashwe bajyanywe ahantu habugenewe bamara igihe gito bagirwa inama mu rwego rwo kureba ko uwo muco mubi wo guhungabanya umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro wacika.

Kangwagye yakomeje avuga ko iki gikorwa cy’umukwabu cyakozwe mu rwego rwo kurinda abaturage ibyago bitandukanye birimo kuba bagwirwa n’ibirombe n’ibindi byago biterwa no gucukura amabuye y’agaciro nta burenganzira.
Yagize ati “tumaze gupfusha abaturage batari bake abandi bakaba baravunikiye mu birombe bicukurwamo amabuye muri aka karere, akaba ari muri urwo rwego nk’ubuyobozi tuba tugomba gukora ibishoboka byose ngo turinde abaturage bacu ibibazo nk’ibyo bahura nabyo kubera uburangare”.
Kugeza ubu mu karere ka Rulindo hacukurwa amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti icukurwa mu birombe bya Rutongo mines mu mirenge ya Murambi na Masoro, na wolfram icukurwa mu murenge wa Shyorongi.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|