Ishuli rya Green Hills Academy ryakiriye abanyeshuri bahize mu myaka yashize
Ubuyobozi bw’ishuli rya Green Hills Academy, rimwe mu mashuli akomeye mu Rwanda, ryakoze ibirori by ’ubusabane na bamwe mu banyeshuli baryizemo mu myaka yashize bagize icyo bita “Alumni”, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014.
Ibi birori byari byitabiriwe na Madamu Jeanette Kagame uri mu bashinze iri shuri, byari akanya ko kongera kwibukiranya amateka yaranze aba banyeshuri no kubashimira uburyo babaye abambasaderi beza b’iki kigo, nk’uko byatangajwe na Ron Wallace uyobora Green Hills.

Yagize ati “Aka ni akanya ko kongera kwiyibutsa ubucuti twagiranye kandi tukabashimira ko mwagumanye indangagaciro twabahaye. Tunabashimira ko mwatubereye abambasaderi beza ago mwagiye hose.”
Louis Murego, umwe mu ba bahize wavuze mu ijambo rya bagenzi be, yatangaje ko kugaruka muri iki kigo nyuma y’igihe kinini ari icyubahiro kuri bo, kuko bituma bareba aho bavuye bakabasha no kumenya aho bageze.

Yatangaje ko biyemeje gushinga ishyirahamwe ry’abanyeshuri bize muri iki kigo, aho bazajya barurira bagakora ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo kwiteza imbere cyane cyane ko hagati yabo bafite ubumenyi butandukanye bakungurana.
Icyo aba banyeshuri bashimirwa ni uko ubwo iri shuri ryatangiraga mu myaka ya 1996 na 2000 hari abanyeshuri bari hagati ya 300 na 400 , harimo abanyamahanga batarenga 10. Ariko ubu kubera uko abanyeshuri bitwaye neza mu kazi byatumye iri shuri rigirirwa icyizere.

Kuri ubu bakaba bageze ku 1414 harimo abamahanga 40 baturutse mu bihugu 50 bitandukanye. Iki kigo kikanakoresha abakozi bagera kuri 250 barimo abanyamahanga 50.
Green Hills Academy ifite ishuri ry’inshuke, amashuri abanza n’ayisumbuye.
Andi mafoto:





Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza cyane
iri shuri ryagize uruhare mu iterambere ry’igihugu kandi abahaciye bose urabona ko bafite itandukaniro nahandi.