Musenyi: Abasigajwe inyuma n’amateka bakura abana babo mu ishuri kubera ubukene bubugarije
Bamwe mubasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu mudugudu wa Gakurazo mu akagari ka Musenyi umurenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera bakura abana babo mu ishuri bavuga ko babangamiwe n’ubukene kuko ngo batabona amafaranga ishuri ribaka.
Aba bana bavuga ko ibibazo by’ubucyene biri ku isonga yo guta amashuri, ibi bibazo bavuga ko birimo nko kubura amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’imyambaro by’ishuri, ibi ngo bigatuma bahitamo kureka ishuri kugira ngo bajye gushaka indi mibereho nko gufasha ababyeyi babo kubumba inkono n’ibindi.

Cyakora aba bana bavuga ko babonye uburyo bafashwa muri ibi bibazo basubira mu mashuri, ngo bitewe n’uko usanga bahura n’ingaruka ziri mo kutamenya gusoma no kwandika, dore ko abenshi bata amashuri biga mu myaka yo hasi.
Iki kibazo bavuga ko ari cyo ntandaro yo guta amashuri aba bana banagihuriyeho n’ababyeyi babo, bavuga ko nabo ngo mu bushobozi bwabo bigoye kubona ibyo baba basabwa ku mashuri, iyi ikaba ari yo mpamvu banasaba ubuyobozi bw’akarere kujya bubunganira mu kugira ngo abana babo badata amashuri nk’uko bivugwa na Mukandori Consesa.

Aragira ati “Ibikoresho by’ishuri nk’amakayi umuntu yabibona, ariko ducibwa intege n’ibindi babasaba birimo amafaranga yo kugura imyambaro y’ishuri n’andi babatuma.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, ntibwemeranya n’ibyo izi mpande zombi zivuga, kuko muri gahunda ya Leta ni uko uburezi bugomba kugera kuri bose kandi ku buntu mu gihe kandi n’amashuri yabegerejwe, ku buryo nta n’umunyeshuri ushobora kwirukanwa burundu kubera ko yabuze ibikoresho runaka nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwiragiye Priscilla.

“ubuyobozi bw’akarere bugiye gukorana n’inzego z’ibanze bityo aba bana bose bazasubizwa mu ishuri mu mwaka utaha w’amashuri wa 2015.”
Uwiragiye avuga ko ngo ushinzwe uburezi mu murenge yahawe intego yo kureba umubare w’abo bana kugirango basubizwe mu ishuri.

Anavuga ko akarere ka Bugesera kagiye gukoresha uburyo bushobaka bwose ababyeyi b’aba bana bakagira ubushobozi, bwo kujya babasha kubonera abana ibyo bakeneye, binyuze mu kubabumbira mu makoperative, ibi bizatuma bava mu kubumba inkono bakigishwa gukora ubukorikori bujyanye n’igihe.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|