Ngororero: Abacuruza ibiribwa bihiye barakangurirwa kongera isuku yabyo
Abantu biganjemo abagore n’abana bacuruza ibiribwa bihita biribwa ako kanya bagaragara mu mirenge yo mu karere ka Ngororero barasabwa kwitwararika isuku y’ibyo biribwa kuko bishobora gukwirakwiza cyangwa kongera indwara ziterwa n’umwanda.
Bimwe muri ibyo biribwa twavuga ibigori, amasambusa, amadazi n’ibindi bikoze mu mafu atandukanye nk’imyumbati, soya n’ifarini, hamwe n’imbuto zihita ziribwa ako kanya nk’avoka, imineke, inanasi, amatunda n’izindi mbuto zitandukanye zinera cyane muri aka karere, ari nayo mpamvu ziboneka henshi ku mihanda bazicuruza.

Umukozi ushinzwe isuku mu karere ka Ngororero mu gace gakorerwamo n’ibitaro bya Muhororo, Nizeyimana Emmanuel, avuga ko abaturage batitaye ku isuku y’ibi biribwa nta kabuza byatera indwara kuko biba byavuye ahantu hatandukanye ndetse bikanacuruzwa abantu bikoreramo uko bashatse, bityo bakaba bashobora kwanduzanya indwara.
Ibi byatumye hafatwa ingamba ko abacuruza ibiribwa bifite ibishishwa ariko bishobora kuribwa ako kanya bagomba kuba bafite icyuma, isahani ndetse n’ikanya bisa neza, ndetse bakagira n’amazi yo kubironga no gukaraba mbere yo kubitegura.

Ku biribwa bihita biribwa nta kindi gikozwe, abacuruzi kimwe n’abakiriya ntibemerewe gukoresha intoki mu rwego rwo kwirinda umwanda. Aha hanarebwa niba ibyo abacuruza bapfunyikiramo abakiriya bifite isuku kuko hari abapfunyika mu birere by’insina, naho abandi bagapfunyika mu bipapuro byavuyemo sima cyangwa se ibinyamakuru bicuruzwa hirya no hino mu masoko kubera iyo mpamvu yo gupfunyikwa mo ibiribwa.
Nubwo nta mibare itangwa y’abantu baba baragaragaweho indwara ziterwa n’umwanda mu karere kose, ngo haracyari abarwayi bagana ibitaro n’ibigonderabuzima bivuza bene izo ndwara, kandi ubwo buryo bwo gucuruza ibiribwa bukaba imwe mu mpamvu zishobora kuzikwirakwiza.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|