Bugarura: Hari abadakozwa kuboneza urubyaro bavuga ko ari icyaha

Bamwe mu bakirisitu basengera mu itorero Pantekoti mu Rwanda, bakunze kwita abarokore, batuye ku Kirwa cya Bugarura giherereye mu Murenge wa Boneza ho mu Karere ka Rutsiro batangaza ko kuboneza urubyaro ari icyaha bityo bakaba batabikozwa.

Mu Rwanda imiryango igirwa inama yo kubyara abana ishoboye kurera hakoreshejwe kuboneza urubyaro, ariko aba bakirisitu bo bavuga ko batabikora kubera imyemerere yabo.

Patience Uwimana, umugore w’imyaka 35 ufite abana batatu akaba asengera mu itorero Pantekoti yagize ati «ntabwo njye naboneza urubyaro kuko twebwe twemera ko kuboneza urubyaro Imana itabyemera kuko uba uhinduye uko utaremwe».

Uyu mugore yemeza ko kuboneza urubyaro ari icyaha.
Uyu mugore yemeza ko kuboneza urubyaro ari icyaha.

Uwimana akomeza avuga ko we n’umugabo we bakoresha gahunda isanzwe yo kubara iminsi ku buryo ngo baba bazi iminsi y’uburumbuke kandi ngo nta n’ubwo baraganira ku mubare w’abana bazabyara.

Marie Louise Uwimana, umuforomo ku ivuriro rya Kinunu riherereye kuri iki Kirwa cya Bugarura avuga ko ntako atagira ngo yumvishe aba bakirisitu ko bagomba kuboneza urubyaro, ariko ngo agosorera mu rucaca.

Ati “kuva nkigera hano natangajwe no kubona abantu b’abarokore batangaza ko kuboneza urubyaro ari icyaha, ariko ngerageza kubagira Inama n’ubwo batazumva bakagendera ku kintu cy’idini bakabyara abana benshi. Dukomeza kubigisha uburyo bwo kuringaniza ubu maze kubyumvisha ababyeyi 2 gusa”.

Uyu muforomo witwa Uwimana agerageza kubagira inama yo kuboneza urubyaro ariko ngo biracyari ingorabahizi.
Uyu muforomo witwa Uwimana agerageza kubagira inama yo kuboneza urubyaro ariko ngo biracyari ingorabahizi.

N’ubwo hari abavuga ko bataboneza urubyaro kuko ari icyaha, ku kirwa cya Bugarura haba abandi babyeyi badahuje imyumvire nabo, bavuga ko bene abo bari bakwiye guhumuka bakareba aho igihugu kigana.

Confiance Nyirahakuzimana, umugore wubatse ufite umwana umwe yagize ati “njyewe sinemeranya n’abavuga ko kuringaniza urubyaro ari icyaha kuko dukurikije uko igihugu cyacu kingana n’ubukungu bw’abanyarwanda, ntibyakoroha ko umuntu yakomeza kubyara akazabura icyo kureresha abo bana”.

Ku kirwa cya Bugarura hatuye abaturage basaga 1700 hakaba hari amadini n’amatorero atandukanye arimo Kiliziya gatulika n’ubwo ari bake cyane, pantekoti, abayisilamu n’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bakaba ari nabo benshi.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka