Amajyepfo: Nyanza ku isonga mu gucunga nabi imali ya Leta

Akarere ka Nyanza niko kaza ku isonga mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo mu micungire idahwitse y’imali ya Leta, n’amakosa 89 yo mu buryo butandukanye mu ngengo y’imali ya 2012-2013.

Ibi byagaragajwe na Transparency International Rwanda (TIR), umuryango urwanya ruswa n’akarengane tariki 30/01/2015, ubwo hamurikwaga ubusesenguzi n’ubucukumbuzi wakoze kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo no mu gihugu muri rusange.

Nk’uko ubwo busesenguzi bwakozwe na TIR kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta bubigaragaza, mu Karere ka Nyanza hagaragaye amakosa ashingiye ku kutamenya kwandika mu bitabo by’ibaruramutungo ndetse no gukoresha amafaranga hakabura impapuro ziyasobanura.

Muri iri sesengura Akarere ka Nyanza kavugwa ku rwego rw’Igihugu mu rutonde rw’uturere twagaragayemo itangwa ry’amafaranga ku buryo budasobanutse.

Francine Umurungi, umukozi wa TIR wagaragaje iri sesengura mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Akarere ka Nyanza hari henshi kagaragara mu makosa y’imicungire idahwitse y’imali ya Leta ugereranyije n’utundi turere two muri iyo Ntara.

Muri iri sesengura rya Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta hiyongereyeho n’umujyi wa Kigali, Akarere ka Nyanza na Gatsibo nitwo twa nyuma mu Rwanda mu kugaragazwa n’iryo sesengura ku micungire idahwitse y’imali ya Leta.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza amakosa burayemera bukayasabira imbabazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwasabwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo kugira icyo buvuga kuri ayo makosa avugwa muri raporo y’umugenzuzi w’imali ya Leta, maze umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri aka Karere, Nkurunziza Francis yemera ayo makosa ayasabira imbabazi ndetse yemera ko atazasubira.

Nkurunziza yatanze icyizere mu bijyanye n’imicungire y’imali ya Leta muri aka karere avuga ko hashyizwemo abakozi babishoboye ngo ibyo byizeza ko nta makosa azongera kubaho ukundi.

Munyantwali Alphonse yasabye uturere twagaragayeho amakosa kwivanaho icyo cyasha.
Munyantwali Alphonse yasabye uturere twagaragayeho amakosa kwivanaho icyo cyasha.

N’ubwo hari uturere tuza ku isonga mu kugira imicungire idahwitse y’imali ya Leta, mu Ntara y’amajyepfo hanagaragara utundi tugerageza kuyinoza nka Ruhango, Kamonyi na Muhanga nk’uko byishimiwe na Francine Umurungi, umukozi wa TIR ndetse n’umuyobozi w’iyi Ntara.

Akarere ka Ruhango niko cyitegerezo mu micungire myiza y’imali ya Leta mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2012-2013 mu ntara y’Amajyepfo kuko nta makosa yagaragayemo.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari yashimye uruhare umuryango wa TIR ugira muri ubu busesenguzi bwa Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta, bityo asaba ubuyobozi bw’uturere dufite amakosa kwisubiraho bakavanaho ubwo busembwa mu micungire y’Imali ya Leta.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Visi Meya se baramubaza ngo yisobanure niwe ushinzwe gucunga umutungo w’Akarere? Izo nshingano zifitwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akarere kuko niwe usinya kuri konti zose z’Akarere.
Ntibyumvikana impamvu bibazwa abagize Nyobozi y’Akarere mbere yo kubibaza ubishinzwe imbere y’amategeko!

Cyotamakara yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Hakenewe umweyo nkuwo banyujije Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Gatsibo, Gasabo na Kirehe.

Rwandekwe yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Iryavuzwe riratashye!
Ntabwo bitangaje kuko aka Karere gasa nkakatagira abayobozi bifitemo icyizere.Bose bakorera ku gitsure cy’Umuntu umwe rukumbi!
Nibakosora aho ngaho ibindi byose bizaba bikemutse.

Bazumvaryari yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Erega Nyanza ibyo gucunga umutungo nabi ntibyashoboka mu gihe Nyakubahwa Gitifu Kayijuka John agihari. Muzarebe ko kuva yaza ataribwo ayo makosa ahari, wagera mu kuntu adukanga ho bikaba agahomamunwa. Mu masoko ho birarenze uwo adashaka ntiyaritsindira. Niyikosore areke kwitwaza ibyo yirirwa adukangisha mu nama zose ayobora atubwira ngo ntabwo tuzi uko yaje..ahahhh

kalimba yanditse ku itariki ya: 1-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka