Isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika riratangira kubakwa mu kwezi kwa 3

Umuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) batangaza ko isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika rizatangira kubakwa bidasubirwaho mu kwezi kwa 3/2015, nyuma yuko umushinga wo kuryubaka wasaga nkuwahagaze.

Ibi byatangajwe tariki ya 30/1/2015, ubwo abagize izo nzego bahuriraga mu biganiro mu karere ka Burera, barebera hamwe icyakorwa ngo iryo soko ritangire kubakwa bidatinze, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga rigomba kubakwa ku mupaka wa Cyanika.
Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga rigomba kubakwa ku mupaka wa Cyanika.

Jean Louis Uwitonze, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINICOM, avuga ko umufatanyabikorwa ufite umushinga witwa EIF (Enhance Integrated Framework), ufite icyicaro muri Suisse, ariwe watanze amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari imwe na Miliyoni 200, agomba kubaka iryo so kugeza ryuzuye.

Akomeza avuga ko igisigaye ari ukubona ubutaka ndetse no gutanga isoko kuri ba rwiyemezamirimo bagomba kuryubaka ubundi imirimo igatangira. Agira ati “Icyo twaganiriye n’umuyobozi w’akarere (ka Burera) ni uko bo bihutisha gutanga ubutaka.”

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko ubutaka bungana na Hegitari ebyiri bugomba kubakwaho iryo soko buhari. Ngo igisigaye ni ukugurira abaturage ubundi bakimurwa.

Sembagare akomeza avuga ko bitarenze tariki ya 15/02/2015 abatuye kuri ubwo butaka bazaba baramaze kubishyura kandi baranimutse kuburyo mu kwezi kwa 03/2015 imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika izatangira.

Ubusanzwe iryo soko ryagombaga gutangira kubakwa mu mwaka wa 2014 ariko ntibyaza gukunda kubera ko umushoramari, ufite sosiyete yitwa “Nogushi Holdings”, wagombaga kuryubuka yabihagaritse avuga ko ashobora guhomba.

Imwe mu mpamvu zatumye ahagarika kubaka iryo soko, ngo ni uko ku cyambu cya Mombasa muri Kenya hagiyeho gasutamo imwe ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko yategenyaga ko parikingi y’imodoka n’ububiko bw’ibicuruzwa yongeye kuri iryo soko byari kuzajya bimwinjiriza amafaranga bitewe n’imodoka zikoreye ibicuruzwa zari kuzajya zihaparika, zitanga imisoro.

Kuba rero ku cyambu cya Mombasa haragiyeho gasutamo imwe bivuze ko amahoro ya gasutamo azajya atangirwa i Momabasa ubundi ibicuruzwa byinjire mu Rwanda nta handi bihagaze. Umushoramari yagaragaje ko ngo ibyo byamuteza igihombo.

Ikindi ngo ni uko iyo yubaka iryo soko gusa adashyizeho Parking ndetse n’amazu y’ububiko bw’ibicuruzwa nabwo yari kubona inyungu nke. Ngo yari kubona inyungu ibarirwa muri 15% gusa kandi muri banki ho bamusaba kwishyura inyungu ibarirwa muri 19%.

Nyuma yuko uwo mushoramari ahagaritse kubaka iryo soko, hakomeje gushakishwa undi mufatanyabikorwa watanga amafaranga yo kuryubaka. Ibyo byatumye amatariki yo gutangiriraho kuryubaka agenda ahindagurika.

Nko mu nama yabereye i Musanze mu kwezi kwa 11/2014, igahuza abarebwa n’umushinga wo kubaka iryo soko, hari hafashwe umwanzuro ko imirimo yo kuryubaka yagombaga gutangira mu kwezi kwa 12/2014.

Kuburyo bateganyaga ko mu kwezi kwa 5/2015 imirimo yo kuryubaka izaba igeze ku kigero cya 30%. Ariko ibyo bigaragara nk’ibitazashoboka mu gihe iryo soko ryaba ritangiye kubakwa mu kwezi kwa 3/2015.

Muri Kamena 2013, nibwo Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamuritse igishushanyo mbonera cy’isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari ni “Selling Point”, ihurizwa mo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwa mo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka