Bitabaje kuhira imyaka kugira ngo bahangane n’amapfa

Abahinzi batandukanye bo mu Karere ka Burera batangiye kuvomerera imyaka yabo kugira ngo birinde inzara ishobora guterwa n’izuba ryavuye kare.

Abahinzi bitabaje kuhira imyaka yabo kugira ngo bahangane n'amapfa.
Abahinzi bitabaje kuhira imyaka yabo kugira ngo bahangane n’amapfa.

Abahinzi batangiye iyo gahunda ni abahinga mu bishanga. Ibishanga byo muri Burera ubu bihinzemo ibirayi. Batangiye kubyuhira muri Nyakanga 2016, biteganyijwe kwera muri Kanama.

Abahinga mu gishanga cya Ndongozi kiri mu Murenge wa Nemba, bavuga ko bahinze ibirayi nk’uko bisanzwe. Ariko ngo batunguwe no kubona izuba ry’impeshyi ritangira kuva kare muri Gicurasi kandi ryajyaga riva muri Kamena.

Mbonigaba Phocus ukuriye imwe mu makoperative ahinga muri icyo gishanga, avuga ko babonye ibirayi bidakura neza, bisunga ubuyobozi kugira ngo bubafashe. Ubuyobozi bwabakoreye ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), babaha imashini zivomerera.

Agira ati “Iyo dutunguwe n’ikirere izuba rikava kare, ubwo nyine tugira ikibazo cy’inzara. Kandi aka karere kacu ni kamwe mu turere tugaburira igihugu. Ni ukuvuga ngo iyo dutunguwe n’ikirere, igihugu na cyo kirahahombera.”

Umuhinzi Mbonigaba avuga ko kuhira bizatuma bagira ibihembwe bitatu byo guhinga.
Umuhinzi Mbonigaba avuga ko kuhira bizatuma bagira ibihembwe bitatu byo guhinga.

Akomeza avuga ko kuba barabonye imashini zivomerera, batazongera gutungurwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Bavuga ko bagiye kongera ibihembwe byo guhinga bibe bitatu kuko ngo no mu gihe cy’izuba bazajya bahinga, mu gihe bari basanzwe bahinga mu bihembwe bibiri gusa kubera kwikanga izuba.

Mbonigaba akomeza avuga ko imashini ebyiri zuhira bahawe zidahagije, agasaba ko bahabwa izindi kugira ngo igishanga cyose kijye cyuhirirwa rimwe aho kugenda bimura izo bafite.

Nizeyimbabazi Jean de Dieu, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Burera, avuga ko ari yo bagitangira, bakaba baratanze nke mu rwego rwo kureshya abahinzi.

Agira ati “Ni ukugira ngo abaturage babirebereho, nibabona ubwiza bwabyo na bo ubwabo bashoremo imari.”

Batangiye kuhira ibi birayi muri uku kwezi kwa Nyakanga 2016.
Batangiye kuhira ibi birayi muri uku kwezi kwa Nyakanga 2016.

Akomeza avuga ko MINAGRI yunganira abahinzi kubona ibyo bikoresho bivomerera. Bivuze ko niba umuhinzi akoze umushinga wo kuhira ufite agaciro ka Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, atanga ½ cyayo MINAGRI ikamutangira asigaye.

Nizeyimbabazi avuga ko ku ikubirito imashini zuhira 25 bazihaye amakoperative arindwi, ahinga ku buso bungana na Hegitari 1300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kugaragaza igitekerezo mu izina ryanjye ntacyo bitwaye

shyirakera yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Iyi gahunda turayishimiye ikomeza ishirwemo ingufu ikibazo cy’amapfa kizabe amateka,abayobiozi ni abo gushimirwa, kandi bashake ukuntu iyi gahunda yo Ku hira imyaka mu gihe cy’impeshyi byakorwa no mu misozi aho kwibanda ku bishanga.

shyirakera yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Ni byiza. Ariko biratugora gutandukanya ibikorwa bya Minagri n’ibya RAB. Mbona ibyiza byose byitirirwa Minagri ibibi bikaba ibya RAB. Kdi jye iyi gahunda yo kuhira imyaka nayifashijwemo n’abasore bo muri RAB.

soso yanditse ku itariki ya: 20-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka