Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko Muhadjili Hakizimana wari usanzwe ukinira ikipe ya Mukura VS mu mwaka w’imikino ushize, nyuma akaza kugurwa n’ikipe ya AS Kigali, ubu ngo amasezerano yari afite yaba yamaze kugurwa n’ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya Shampiona ya 2015/2016.


Ayo makuru, aremeza ko kuba Muhadjili yaba agiye kwerekeza muri AS Kigali yaba yabigiriwe mo inama na mukuru we Haruna Niyonzima nawe wanyuze muri APR Fc nyuma akayivamo yerekeza mu ikipe ya Yanga Fc yo muri Tanzania.


Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR Fc ntibyadukundira, gusa ku ruhande rw’ikipe ya AS Kigali bo baratangaza ko APR Fc iramutse ibahaye ibyo bayisaba bamureka akagenda, mu gihe umutoza Eric Nshimiyimana utoza AS kigali we yatangaje ko nawe yabyumvise gutyo
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nonese APR NTABWO IZI KWIRAMBAGIRIZA ? ARIKO YARESTE AKOGASUZUGURO? TURABIZI IFITE CASH ARIKO YAGUSENYA ANDI MA EQUIPES burigiheeeeeeee birakabije. ninacyo kijya gituma itagira abafana kubera amafutiyayo.
Murakoze.
Twishimiye abakinnyi 2 bavuyemuri as kigali bazebadufashegutosa gasenyi(reyo) ibingambo byabarenze uyumwaka tubirase apr iziribigambo byabafana ba gasenyi( sport)
Nonese ko tuzi y’uko yasinyiye AS Kigali, bizitwa iki mu gihugu nk’u Rwanda kigendera ku mategeko? ibi nabyo bajye babisobanura neza.
Apr oyeeeeeeee iki nicyo ngukundira kabisa. Oooohh my team!