Bijunditse Polisi irekura ibisambo bikongera ubujura
Mu gihe mu Bugesera ubujura bumaze gufata indi ntera, abaturage bo baritakana Polisi ifata abajura igahita ibarekura.

Habakubaho Pierre, umuturage wo mu Murenge wa Ntarama, avuga ko bugarijwe n’ubujura bwo mu ngo, nko gupfumurirwa amazu, bakibwa ibikoresho byo mu nzu nk’amateleviziyo, amatungo n’ibindi.
Agira ati “Turasaba Polisi ko yajya ihana abajura yihanukiriye, kuko tuyishinja kurekura abajura cyangwa abacyetsweho ubujura, bikaba ari byo biri gutuma ubujura butaranduka burundu.”
Tuyisenge Jonas, utuye mu Murenge wa Nyamata, avuga ko mu minsi ishize bafashe umujura hanyuma bamujyanye kuri Polisi ihita imurekura.
Ati “Baratubwiye ngo nitumujyane mu bunzi ari bo bakemura icyo kibazo, ibyo bituma iyo badafungwa bongera bagakomeza ubujura kuko babona ko ntacyo babatwara”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, avuga ko igihano atari ugufunga gusa “nk’uko abaturage baba babyifuza, ariko ndabizeza ko ubuyobozi bugiye gukaza amarondo, mu rwego rwo kurandura ubujura, kandi n’abaturage barasabwa uruhare rwabo mu kumenya abantu baba batuye mu mudugudu wabo bafite imico y’ubujura”.

Ingingo ya 304 n’iya 305 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ziteganya ko ufungirwa ubujura ari uwafatanwe ibikoresho bikomeretsa agerageza kwiba, yaba atibye cyangwa yibye.
Ikindi kandi ni uko ufashwe adafite ibyangombwa aho gufungwa ajyanwa mu kigo cyakira inzererezi, akagirwa inama hanyuma agasubizwa aho akomoka gushaka ibyangombwa.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ewana mwebwe ntimuzi uko police ugezayo abajura unabafatanye ibihanga barangiza bakakubwira ngo bagiye kubikurikirana mu gitondo mukongera mugahura hatagizwe igikorwa abadafite akazi benshi bazakora company yo kwiba.
mbega ubuyobozi uburyo bushyigikira abajura ,cg bananiwe kuyobora birababaje ,kubona umuntu atoborerwa inzu ngo ntakibazo ,kandi uriya muntu watoboye inzu ashobora no kukwica agusanze munzu . Leta nidukize ubujura naho ubuyobozi buradutereranye ,polisi yo ibyabajura yarabiretse.