Miliyoni zirenga 200 zanyerejwe zatumye KOZIBI iseswa

Abanyamuryango ba “Koperative Zigama Bigufashe” [KOZIBI] yakoreraga mu Karere ka Rwamagana bemeje ko iseswa nyuma y’igihombo cyatewe n’inyerezwa ry’umutungo wayo.

Icyicaro Gikuru cya KOZIBI cyahindutse nk'itongo nyuma y'ibibazo byatewe n'inyerezwa ry'umutungo.
Icyicaro Gikuru cya KOZIBI cyahindutse nk’itongo nyuma y’ibibazo byatewe n’inyerezwa ry’umutungo.

Iyo koperative yari ifite amashami mu mirenge ine y’Akarere ka Rwamagana, ikaba yarahuye n’igihombo cyatewe n’inyerezwa ry’umutungo bikozwe na bamwe mu bayiyoboraga.

Bitangira, abanyamuryango ngo bajyaga kubitsa amafaranga bigakunda, ariko bajya kuyabikuza bakabwirwa ko bidashoboka.

Ntezimana Malick, utwara abagenzi kuri moto, wari umunyamuryango wa KOZIBI, avuga ko yabikije miliyoni n’ibihumbi 200 muri iyo koperative bukeye agiye kuyabikuza barayamwima.

Ati “Nari mfite akamoto gashaje ngurisha isambu kugira ngo ngure moto nshya nanjye niteze imbere. Amafaranga nayabikije ari ku mugoroba nsubiyeyo bambwira ko nta mafaranga ahari. Ikibazo kimaze imyaka itatu, nabuze amafaranga mbura n’uwo mbaza.”

Ntezimana Malick yagurishije isambu akabista muri KOZIBI ashaka kuza kuyabikuza ngo ajye kugura moto mu gitondo agarutse bamubwira ko nta mafaranga ahari.
Ntezimana Malick yagurishije isambu akabista muri KOZIBI ashaka kuza kuyabikuza ngo ajye kugura moto mu gitondo agarutse bamubwira ko nta mafaranga ahari.

Ikibazo Ntezimana yagize agihuriyeho na benshi mu bari abanyamuryango ba KOZIBI nk’uko Ruhumuriza Jonathan abivuga. Ati “Nabikijemo miliyoni eshatu ngenda mbikuzaho make hasigaramo ibihumbi 700, ngiye kuyabikuza barayanyima ngo banki yarahombye.”

Igihe abanyamuryango ba KOZIBI bari batangiye kwimwa amafaranga ya bo ngo babonaga iri mu marembera, iza no gufunga imiryango burundu tariki 30 Mutarama 2015.

Igenzura yakorewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative [RCA] ngo ryagaragaje ko hari miliyoni 210 zanyerejwe n’abari abakozi n’abayobozi b’iyo koperative nk’uko Habumugisha Jean de la Paix ukora mu ishami rishinzwe ubugenzuzi muri RCA abivuga.

Yongeraho ko hakozwe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha, ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rugaragaza ko abaregwa kunyereza ayo mafaranga batakurikiranwa kuko ibyaha baregwa byashaje.

Bamwe mu banyamuryango ba KOZIBI nyuma yo kubwirwa ko abanyereje amafaranga yabo badashobora kubiryozwa kuko ibyaha baregwa byashaje base basaba ko iseswa.
Bamwe mu banyamuryango ba KOZIBI nyuma yo kubwirwa ko abanyereje amafaranga yabo badashobora kubiryozwa kuko ibyaha baregwa byashaje base basaba ko iseswa.

Habumugisha ati “Ibyaha byakozwe muri KOZIBI byakozwe mbere y’umwaka wa 2009 kandi abanyereje ayo mafaranga baregwaga icyaha cy’ubuhemu. Icyo gihe igitabo cy’amategeko ahana ibyaha cyavugaga ko icyaha cy’ubuhemu gisazira imyaka itatu.”

Yungamo ati “Ubu hasohotse igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha, icyo cyaha cyiswe icyaha cy’ubugome kikaba gisazira imyaka 10 iyo kitakurikiranywe mu gihe mbere kitwaga icyaha cy’ubuhembu gisazira imyaka 3.

Akomeza avuga ko “Ibyaha byakorewe muri KOZIBI byakozwe muri 2009 bigaragara ko kugeza muri 2012 byari byarashaje. Ubugenzuzi bwakozwe muri 2013 ibyaha byaramaze gusaza nubwo byashyikirijwe ubushinjacyaha.”

Abakekwaho kunyereza ayo mafaranga ubu nta muntu ushobora kubibaryoza mu gihe abenshi mu banyamuryango ba KOZIBI baririra mu myotsi bitewe n’uko iyo koperative yari ibabikiye amamiliyoni.

Bamwe muri bo babwiye Kigali Today ko bitumvikana ukuntu umuntu yanyereza umutungo wa rubanda ntawuryozwe ngo icyaha cyarashaje.

Murenzi ati “Kuvuga ngo umuntu yariye miliyoni zisaga 200 bamugeze mu rukiko ngo ntiyakurikiranwa ngo ikirego cyarashaje! Ubwo ni ukuvuga ko twe duhombye amafaranga yacu abayanyereje bahari! Amafaranga yacu ntiyahiye, nta mujura wayibye yanyerejwe n’abakozi!”

Abanyamuryango ba KOZIBI bavuga ko inyerezwa ry’ayo mafaranga ryabagizeho ingaruka zikomeye kuko hari abateganyaga imishinga y’iterambere ubu ikaba yaradindiye.

Habumugisha arasaba abanyamuryango ba KOZIBI kuregera indishyi mu nkiko zitari mpanabyaha kuko abanyereje amafaranga yabo batahanirwa ibyaha bakoze kandi byarashaje.
Habumugisha arasaba abanyamuryango ba KOZIBI kuregera indishyi mu nkiko zitari mpanabyaha kuko abanyereje amafaranga yabo batahanirwa ibyaha bakoze kandi byarashaje.

RCA ivuga ko nta kindi bashobora gukora kuri abo bakekwaho kunyereza ayo mafaranga, ikagira inama abanyamuryango ba KOZIBI gutanga ikindi kirego kiregera indishyi nk’uko Habumugisha abivuga.

Ati “Nubwo icyaha cyashaje uwanyereje amafaranga akaba adashobora kubihanirwa ariko ashobora gukurikiranwa mu nkiko zitari mpanabyaha ayo mafaranga akaba yagarurwa.”

Abanyamuryango ba KOZIBI nyuma yo kumva ibi bafashe umwanzuro wo gusesa iyo koperative, bashyiraho komite izakomeza gukurikirana ibibazo by’ayo mafaranga.

KOZIBI yatangiye gukora mu 1988. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yarahagaze ariko nyuma yaho yongera gufungura imiryango, ikaba isheshwe yari ifite amashami mu mirenge ya Karenge, Nzige, Mwurire na Rubona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ngo icyaha cyarashaje ???? ntabwo byumvikana rwose !! ahubwose ubundi iriya myaka yose yageze abayobozi bari hehe? nge ndumva ahubwo inzego zishinzwe umutekano zakagombye kubikurikirana mumaguru mashya!

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

None natwe tureke kubitsa mu bigo nk’ibi by’amakoperative yo kubitsa no kugurizanya ko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Ntibikwiye ko umuntu arya utwabandi maze ngo atatwishyura hitwaje ko icyaha cyashaje!!! kuko ibyo biranga isura mbi kubindi bigo byinshi. reba za SACO nazo ni koperative zo kubitsa no kugurizanya kandi zifite akamaro kanini ndetse ntagereranwa mu iterambere ry’igihugu n’iry’umuturage ku giti cye, none se nimutuma tutazigirira icyizere hamwe n’ibindi bigo, murumva mutaba muri gukoma mu nkokora iterambere twifuza kugeraho!!! Ibyo ntibikwiye. Buri kigo cyose cyakira amafaranga y’abaturage cyarigikwiye kugira ubwishingizi muri BNR bityo BNR ikajya igenzura imikorere yabyo.

nasabaga kandi ko Leta yakurikirana abari bashinzwe kugenzura bene ibyo bigo (ndavuga abakozi bo mu kigo gishinzwe amakoperative cyangwa abari bafite izo nshingano kuko bagize uburangare cyangwa wasanga barasangiye bityo akaba aribyo byatumye bakora igenzura barakerewe kuko bari bazi iryo tegeke ryo gusaza kw’icyo cyaha

Mpayiama yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Ariko uranyumvira di? Ngo icyaha cyarashaje???? Nyamara ubu uwabigeza kauri MUZEHE Kagame bahita bemerako bayajyanye. Ariko uyumugabo uvugako ibyahabyashaje ashobora kuba nawe arimo mubatumye ihomba

birasanzwe yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Aba baturage bagomba kurenganurwa, kuko nk’uko babivuga abayariye baraho barayikenuje naho ba nyir’amafaranga baaraaririra mu myotsi. Bakurikiranwe bishyure iby’abandi.

uwineza yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Numva abo banyereje uwo mutungo wiyo cooperative bashyikirizwa ubutabera bakayagarura byihuse kuko bateye abanyamujyango agahinda.

steven yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka