FIBAU18: Ibihugu 7 bije guhatana n’u Rwanda byageze Kigali
Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18, ibihugu 7 muri 11 bitegerejwe mu Rwanda byamaze kuhagera mu marushanwa atangira kuri uyu wa Gatanu
Kuri uyu wa Gatanu kuri Petit Stade Amahoro taliki ya 22 Nyakanga 2016, ni bwo haza gukinwa igikombe cy’Afurika mu mukino w’intoki wa Basketball mu batarengeje imyaka 18, rikazitabirwa n’ibihugu 12.


Muri ibi bihugu 12 harimo n’u Rwanda, ibihugu 7 ni byo byari bimaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa kane, hakaba kandi hategerejwe bihugu bine kuri uyu wa kane.
Ibihugu byamaze kuhagera:
1. Tunisia
2. Egypt
3. Algeria
4. Gabon
5. Mali
6. Ivory Coast
7. Angola
Ibindi bihugu bitegerejwe
Zimbabwe
Benin
DR Congo
Uganda
Aya marushanwa biteganiyijwe ko azatangira kuri uyu wa Gatanu tali ya 22 Nyakanga 2016, akazasozwa taliki ya 31 Nyakanga 2016, imikino ikazajya itangira ku i Saa ine z’amanywa kugeza saa ine z’ijoro.
Amkipe yose ari muri aya marushanwa azacumbikirwa muri Hotel La Palisse i Nyandungu ndetse na Golden Tulip Hotel, mu gihe abayobozi b’ayo makipe bazaba bacumbikiwe muri Hotel The Mirror, abandi banyacyubahiro barimo abayoboz b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku isi no muri Afurika bazaba muri Hotel des Milles Collines, mu gihe ikibuga cy’imyitozo ari muri ishuri rya Green Hills.
Ohereza igitekerezo
|