FIBA U18: u Rwanda na Gabon mu mukino ufungura irushanwa
Muri Tombola yabereye muri Marriott Hotel kuri uyu wa Kane, amakipe 12 yagabanijwe mu matsinda abiri, aho uRwanda ruyoboye itsinda rya mbere rutangira ruhura na Gabon kuri uyu wa Gatanu muri Petit Stade Amahoro.
Mu muhango witabiriwe n’abana ba Perezida Kagame barimo Ange Kagame, Ian Kagame ndetse na Brian Kagame, ibihugu 12 byabonye itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera mu Rwanda, byagabanijwe mu matsinda 2 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 6, irya mbere rikayoborwa n’u Rwanda mu gihe Egypt iyoboye urya kabiri.


Uko amakipe yabanyijwe mu matsinda
Itsinda A: Rwanda, Zimbabwe, Gabon, Algeria, Mali, Cote d’Ivoire
Itsinda B: Egypt, Tunisia, Benin, Angola, DR Congo, Uganda


Iyi mikino izajya ibera kuri Petit Stade Amahoro kuva Saa ine z’amanywa kugeza saa ine z’ijoro, ikazatangira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Nyakanga 2016, kugera taliki ya 31 Nyakanga 2016.
Gahunda y’umunsi wa mbere
11h00: DR Congo vs Uganda
13h00: Angola vs Tunisia
15h00: Mali vs Cote d’Ivoire
17h00: Ibirori byo gutangiza amarushanwa
18h00: Gabon vs Rwanda
20h00: Algeria vs Zimbabwe
Andi mafoto











Ohereza igitekerezo
|
Ku bakinyi b’Urwanda ari bo bavandimwe duturanye nipfurije umugisha mw’iri higanwa.Burya nanje nk’umukinyi yazobereye muvya football mbipfurije kuzamukana igikombe kigume mu karere!