Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Mutwe w’Abadepite kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023, yatangaje ko Leta yafashe umwanzuro wo kwisubiza ubutaka bwari bwarahawe ba rwiyemezamirimo, ngo bwubakweho amacumbi aciriritse bakaba batarabikoze.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yasabye amahanga kugira vuba na bwangu abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagezwe imbere y’ubutabera
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga kuri uyu wa Gatatu yakiriye itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo mu ishuri rya gisirikare rya Joaan Bin Jassim ryo muri Qatar.
Umugabo wo mu kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yafashwe yikoreye ingurube yapfuye aho akekwaho kuyiba mu kagari ka Nyarutembe Umurenge wa Rugera akarere ka Nyabihu, gahana imbibe n’akarere ka Musanze.
Kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi ba Sunrise FC banze gukora imyitozo kubera uduhimbazamusyi tw’imikino ine bavuga ko batari bishyurwa.
Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, yajyanywe i Ndera gusuzumwa indwara zo mu mutwe, nyuma yo gukekwaho kwica nyina amukubize umuhini mu mutwe.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, yatangaje ko iyi Minisiteri yakajije ingamba z’uburyo inkunga yagenewe abibasiwe n’ibiza ibungabungwa, haba mu kuyakira ndetse no kuyigeza ku bayigenewe.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ikibazo cyo gutinda mu kwiyandikisha ku bakorera impushya za burundu, igiye kukibonera gisubizo bakajya babona ‘Code’ zo gukoreraho mu buryo bwihuse, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
Igisirikare cya Sudani n’umutwe w’abarwanyi wa ‘Forces de Soutien Rapide (FSR)’, bari bemeranyijwe guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi irindwi, kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bababaye ariko ntikubahirijwe.
Mu rwego rwo korohereza abasura ingoro ndangamurage z’u Rwanda, Inteko y’Umuco yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bworohereza abasura izi ngoro, bitabaye ngombwa gukora urugendo bajya aho zubatse.
N’ubwo bishimira ko umusaruro w’icyayi wazamutse, abahinzi b’icyayi barasaba koroherezwa kugira ngo nabo bashobore kukinywa, kubera ko bababazwa no kugihinga ariko ntibashobore kukinywa, bitewe n’uko inganda zacyo zifunga amapaki manini ahenze, bakifuza ko zafunga na duto duhendutse.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, hateganyijwe imikino ya 1/2 cy’imikino ya BAL 2023 iri kubera mu Rwanda nyuma yuko 1/4 gisojwe REG BBC inasezerewe.
Ku nshuro ya mbere, Fondasiyo Ndayisaba Fabrice isanzwe itegura ibikorwa byo Kwibuka Abana n’Impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaguriye ibi bikorwa mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, asanga hakenewe ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika, hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Nyuma y’ibiza byibasiye Intara z’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuna n’iy’Amajyepfo, byahitanye abasaga 130 mu ijoro ry’itariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023, Abanyarwanda baba muri Senegal na Mali batanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo biza, ikabakaba miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.
Banki ya Kigali (BK) yatashye ishami ryubatswe mu buryo bugezweho riherereye mu Giporoso, mu Murenge wa Remera mu nyubako ya Sar Motor.
Banku Nkuru y’u Rwanda (BNR), yaburiye abantu bose ibabuza kugana serivisi za sosiyete ya ‘Placier en Assurance Ltd’ ibasaba guhagarika gukorana na yo, kuko ikora mu buryo butemewe n’amategeko. Ni sosiyete ngo yiyitirira guha serivisi z’ubuhuza abafatabuguzi b’ubwishingizi nyamara itabifitiye uburenganzira butangwa na BNR.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryatangaje ko igice cy’amafaranga azava mu mikino y’igikombe azafasha abangirijwe n’ibiza
Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack, wamamaye nka Diamond Platnumz, yahishuye ko agikunda Zari Hassan basanzwe bafitanye abana babiri kandi ko yifuza ko babyarana umwana wa gatatu.
Mu biganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu bamusabye gukemura ikibazo cy’imanza zikigaragara mu nzego z’ibanze zirimo n’iza Gacaca.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023 inkongi y’umuriro yibasiye inzu yo ku isoko rya Gisozi yakorerwagamo ikanacururizwamo intebe.
Umugore yafashwe nyuma y’uko bimenyekanye ko yakira amafaranga y’indezo y’umwana umwe, avuye ku bagabo umunani (8), buri wese muri bo azi ko umwana ari uwe, bikaba byarabereye muri muri Afurika y’Epfo.
Abakurikiranira hafi iby’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye, bifuza ko hamenyekana irengero ry’Abatutsi bahigaga bahiciwe, kugira ngo ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’igikomangoma Abdulaziz bin Salman Al Saud akaba na Minisitiri w’Ingufu wa Arabiya Saoudite.
Ikirungo cyitwa Ikinzari cyangwa se Cinnamon mu rurimi rw’Icyongereza, kivugwaho kuba kigira akamaro gakomeye mu gukumirwa no kurwanya indwara ya ‘Alzheimer’s (indwara itera kwibagirwa), ikunze kwibasira abantu bageze mu zabukuru.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, ubwato butwaye imizigo buva mu Rwanda bujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwakoreye impanuka mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda, umwe aburirwa irengero.
Perezida Kagame yavuze ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba kigeze ku rugero rwa 70% mu mpere z’uyu mwaka wa 2023, ndetse ko imirimo yo kucyubaka izaba yasojwe bitarenze umwaka utaha wa 2024 hagati.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yahawe Umuyobozi mushya ushinzwe imicungire n’imitegurire y’ikipe y’igihugu nyuma yo guhagarika uwari usanzweho.
Ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 batawe mu mazi, byateguwe n’umuryango Dukundane, bikorerwa mu Karere ka Rubavu ku mugezi wa Sebeya, ujyana amazi mu Kiyaga cya Kivu, aho hari Abatutsi bagiye bicwa bagatabwa mu mugezi wa Sebeya.
Umuhanzi Nel Ngabo, usanzwe ufashwa n’inzu Kina Music, yasohoye Album ye nshya ya gatatu, yise ‘Life Love&Light’, ikubiyeho indirimbo 13.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, StarTimes, yongereye shene 4 nshya kuri Dekoderi ikoresha antene y’udushami, ziyongera ku zo yari isanzwe yerekana.
Abiganjemo abafite imirima n’amasambu mu kibaya cya Gatare, bahangayikishijwe n’uko imirima yabo bayambuwe ku ngufu, n’abantu bayihinduye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, ku buryo nta muntu ushobora guhirahira ngo akandagizemo ikirenge ngo byibura bahinge kuko n’ubigerageje bamukubitiramo.
Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Huye hasorejwe imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye izwi nk’Amashuri Kagame Cup, aho akarere ka Kamonyi ariko kegukanye ibihembo byinshi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yageze i Doha muri Qatar, aho yitabiriye Inama ku Bukungu bw’icyo gihugu (Qatar Economic Forum), ibaye ku nshuro ya 3.
Abageni bapfuye baguye mu mpanuka y’imodoka nyuma y’icyumweru kimwe bakoze ubukwe, ubwo bari bavuye gushyingura se w’umugabo, bikaba byarabereye ahitwa Chongwe muri Zambia.
Imiryango ibiri itishoboye yo mu Karere ka Gakenke, y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo kumurikirwa inzu yubakiwe, irahamya ko iyi ari imbarutso y’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye bari bamaze igihe basonzeye.
Igisirikare cya Sudani n’umutwe w’abarwanyi wa Forces de Soutien Rapide (FSR) bemeranijwe guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi irindwi kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bababaye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko irondo ry’abaturage rikorwa mu Midugudu yose ahubwo ridakorwa neza kubera ko abarikora atari abanyamwuga.
Depite Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Partyof Rwanda), avuga ko hakwiye kujyaho ikigo cya Leta gishinzwe ibiza nk’uburyo bwo gukumira ibiza byabaye mu Majyaruguru n’Iburengerazuba, bigahitana abantu batari bakeya.
Mu kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 38 watawe muri yombi, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gushyira umugore we urusenda mu gitsina.
Mu rwego rwo gusigasira amateka yaranze u Rwanda mu bihe byo hambere, Inteko y’Umuco igiye gushyiraho uburyo bwo kwita no kubungabunga amateka y’ibigabiro n’imisezero y’Abami.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 65 witwa Ntigura Marc wo mu Kagari ka Rubindi Umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, bawusanze umanitse mu mugozi mu gitondo cyo ku munsi w’ejo, tariki 21 Gicurasi 2023.
Abayobozi b’amashuri abanza ya Leta n’afashwa na Leta, abayobozi b’amashuri yigisha uburezi (TTC) ndetse n’abashinzwe uburezi mu Turere, barishimira ubumenyi bahawe mu mahugurwa baherutse gusoza, kuko buzabafasha kunoza imikorere, bityo imyigishirize irusheho kugenda neza.
Abantu babarirwa muri 20, biganjemo abana bapfuye bazize inkongi y’umuriro yibasiye inzu abanyeshuri bararamo ku ishuri (dortoir ), mu Kigo cy’Ishuri giherereye hagati mu gihugu cya Guyana, mu Majyepfo ya Amerika.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), kirimo gukora ubukangurambaga biciye mu guhugura abanyeshuri b’amashuri makuru na Kaminuza mu by’ikoranabuhanga, itumanaho n’ubucuruzi, hagamijwe kubongerera ubumenyi muri urwo rwego.
Ubwo ku nshuro ya mbere mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Icyayi, ku cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyohereza mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko bishimira ko umusaruro w’icyayi woherezwa mu mahanga wazamutseho 73%, mu gihe cy’imyaka 10 ishize.
Abakozi ba Leta barenga 10 mu Ntara y’Iburengerazuba barirukanwe burundu mu kazi, kubera amakosa bakoze mu kwita ku bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira iyo ntara.
Koperative yitwa CODACE itwara abantu n’ibintu mu modoka nto, igizwe n’abahoze mu Ngabo z’Inkotanyi, nyuma bakaza kuba abashoferi mu bigo bya Leta, yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba yiyemeje kurwanya abayipfobya n’abayihakana.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ikibazo cyo kudahabwa serivisi zose z’ubuvuzi ku bafite ubumuga bagiye kugisuzuma, kugira ngo bajye bavuzwa na Mituweli kuri servisi zose bakenera zirimo no guhabwa insimburangingo.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Wartburg, baganira ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.