Ndi umukinnyi mushya wa Rayon Sports- Matumona wakiniraga Amagaju FC
Yanditswe na
Jean Jules Uwimana
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiganza ku isoko ry’abakinnyi b’imbere mu gihugu, yasinyishije myugariro Abdel Matumona Wakonda wakiniraga ikipe y’Amagaju FC mu gihe kingana n’imyaka ibiri.
Uyu mugabo ukina mu mutima w’ubwugarizi Rayon Sports yamutangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, aho nawe yavuze ko ari umukinnyi wayo mushya binyuze mu mashusho yashyizwe hanze.
Ati "Nitwa Matumona, ndi umukinnyi mushya wa Rayon Sports. Murakoze cyane."
Abdel Matumona Wakonda yari amaze umwaka umwe akinira ikipe y’Amagaju FC yasinyiye mu mpeshyi ya 2025 aho yari anayibereye kapiteni wungirije.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|