Ndi umukinnyi mushya wa Rayon Sports- Matumona wakiniraga Amagaju FC

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiganza ku isoko ry’abakinnyi b’imbere mu gihugu, yasinyishije myugariro Abdel Matumona Wakonda wakiniraga ikipe y’Amagaju FC mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Uyu mugabo ukina mu mutima w’ubwugarizi Rayon Sports yamutangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, aho nawe yavuze ko ari umukinnyi wayo mushya binyuze mu mashusho yashyizwe hanze.

Ati "Nitwa Matumona, ndi umukinnyi mushya wa Rayon Sports. Murakoze cyane."

Abdel Matumona Wakonda yari amaze umwaka umwe akinira ikipe y’Amagaju FC yasinyiye mu mpeshyi ya 2025 aho yari anayibereye kapiteni wungirije.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka