Imbamutima za mwarimu Mukaruberwa wigishije Minisitiri w’Uburezi
Ubutumwa bwazindukiye ku rubuga rwa X, bwanditswe na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, ni ubwifuriza abarimu umunsi mukuru mwiza bizihije kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, yongeraho ko ahoza ku mutima umwarimu wamwigishije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza witwa Epihanie.
Uko gushimirwa n’umunyeshuri yigishije akaba yarageze ku rwego rwa Minisitiri, byahagurukije Kigali Today ijya gushaka uwo mwarimu witwa Mukaruberwa Epiphanie, aho yigisha kuri Ecole Saint André Gitarama, dore ko atuye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga.
Ijambo rya mbere yabwiye Kigali Today, yagize ati “Kwigisha umwana ukumva yabaye Minisitiri, ni byo byishimo bya mbere mu buzima, binyongerera imbaraga mu kazi. Uyu ni umwaka wa 30 nigisha, kubona rero umuntu ukomeye kuriya yibuka ko namwigishije, numva bimpaye imbaraga nkibuka ko abana b’u Rwanda hari icyo mbagomba, nkumva umurezi wese agomba gukora umurimo we n’imbaraga ze zose awushishikariye, n’Imana ikamufasha”.
Mukaruberwa, umubyeyi w’imyaka 53 ufite umugabo n’abana bane, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), yakuye mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) mu bijyanye n’iterambere (Development).
Uwo mubyeyi, avuga ko yavuye i Muhanga yimukira mu Karere ka Karongi, nyuma y’uko umugabo we bamwimuriye muri ako karere muri gahunda z’akazi, ari nabwo yakomereje umwuga we wo kwigisha mu ishuri ribanza Minisitiri Twagirayezu yigagamo, ariryo Ecole Primaire de Kibuye.
Ku ishuri Twagirayezu ngo yari umwana utuje kandi uba uwa mbere buri gihe
Mukaruberwa wigishije Minisitiri Twagirayezu muri 2000-2001, mu buhamya bwe avuga ko ku ishuri ngo yari umwana utuje, witonda ugira amatsiko yo kumenya, akaba uwa mbere igihe cyose.
Yavuze ko hari icyo amwibukiraho, ubwo yari agiye kumuhana, nyuma bigaragara ko abana bigana bamubeshyeye.
Ati “Yari umwana utuje, umwana ubona ko ahorana ikintu cy’amatsiko ariko amatsiko arimo umutuzo mwinshi. Ntabwo nigeze numva ngo yasakuje mu ishuri, yari umwana ushimishije, akaba uwa mbere iteka ryose”.
Arongera ati “Rimwe mu ishuri abana bigeze kumubeshyera, burya umwana uba uwa mbere hari ubwo bagenzi be bamugirira ishyari, hari uburyo twateguriraga mu makaye ibizamini bizakorwa mu karere kose. Iyo kaye nza kuyibura abana bavuga ko ari we wayitwaye, ntangiye kumukangara mushyiraho igitsure, ntacyo yavuze ahubwo we yarandebye ararira”.
Akomeza agira ati “Arize naravuze nti, ariko ubundi Gaspard ko aba uwa mbere ko ubwenge atabwinginga, ubwo yaba yatwaye ikaye ate koko? Nkomeza gushakashaka nyuma tuza kubona umwana wari wayihishe. Gaspard yari intangarugero kuva hasi kugera hejuru, atuje umwana uciye bugufi cyane”.
Namenye amakuru ko yagizwe Minisitiri w’Uburezi ndi kumva théâtre - Mwarimu Mukaruberwa
Mwarimu Mukaruberwa avuga ko Minisitiri Twagirayezu, ubwo yari amaze kumwigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yagiye kwiga muri Petit Seminaire ku Nyundo.
Avuga ko nk’uko abikorera abana yigishije bose, aho buri wese akomeza gukurikirana imibereho ye, ngo yakomeje gukurikirana ubuzima bwa Twagirayezu, umwana yahoraga afitiye amatsiko yo kumenya uwo azaba nyuma y’ubwitonzi, guca bugufi n’ubuhanga yari amuziho.
Ati “Yatsinze ibizamini bibiri, icya Leta n’icya Seminaire, nk’umwana wari umu Gatolika ahitamo kujya muri Petit Seminaire ku Nyundo, urumva mu gihe nari narimutse naravuye ku Kibuye nagarutse i Muhanga, ntabwo namenyaga amakuru ye neza, uko nahuraga namukuru we naramubazaga nti amakuru ya Gaspard, akayambwira”.
Arongera ati “Akirangiza muri Seminaire, yahise atsindira ku manota menshi abona buruse d’excellence yo muri America, ibyo byose nkabimenya, n’aho agarukiye mu Rwanda nkamenya amakuru ye, nyuma nza kumenya ko akora muri Présidence, ngiye kumva numva abaye Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, nari mfite nimero ye muha Congratulations”.
Akomeza agira ati “Nyuma ku mugoroba, ndi kumva Théâtre, numva ngo agizwe Minisitiri w’Uburezi, nti yampayinka data! Ndavuga nti Imana imukomereze ubwenge, ubuhanga n’ubushishozi, ari na byo musabira buri munsi”.
Yavuze ku ifoto ye na Minisitiri yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga
Mwarimu Mukaruberwa, avuga ko ifoto Minisitiri yakoresheje ku rubuga rwa X ubwo yamushimiraga, ngo bayifotoje ubwo yari yamusuye ku kigo yigishaho cya Ecole Primaire Saint André Gitarama.
Ati “Yari yaje kunsura ku ishuri aho nkorera, ambwira ko yishimiye kubona umwarimu wamwigishije, anansaba ko dufata n’ifoto y’urwibutso, numva ibyishimo birandenze, numva imbaraga ziriyongereye, mpita mbona ko umurimo dukora ari uw’agaciro, tugomba kuwukorana umwete n’ubwitange”.
Uwo murezi avuga ko hari n’abandi bana yigishije bafite imyanya ikomeje mu nzego nkuru z’igihugu, ati “Sinabavuga ngo mbarangize, hari uwitwa Ntivuguruzwa Naphtal ukora muri RTDA, uwitwa Nikuze Michel n’abandi benshi bakora muri za Ministeri ntavuga ngo mbarangize”.
Mukaruberwa arasaba abarimu bagenzi be gukunda umurimo bakawukorana ubwitange, ubwenge n’ubushishozi, bagafashanya cyane cyane muri ibi bihe abarimu bigisha muri system ya Professoral, aho abarimu bigisha basimburana mu mashuri bitewe n’amasomo bigisha.
Yagize n’icyo asaba ababyeyi na Leta, ati “Leta ntacyo idakora pe ngo uburezi butere imbere, ariko ubu mbona hakenewe cyane uruhare rw’umubyeyi ku mwana we, niba rero nabwira Leta ngo ni yo yashyiramo za mbaraga birashoboka. Ariko ikigaragara n’uko umwana wa none tumubona asa nuteragiranwa, kubera umubyeyi abyuka ashakisha imibereho, ababyeyi ni bakomeze bashishikarizwe uruhare rwabo bafatanye n’abarezi”.
Mwarimu Mukaruberwa, yagize ijambo abwira Minisitiri Twagirayezu yigishije, ati “Minisitiri ndamwifuriza gukomeza kugaragaza ubuhanga, ubwenge, ubushishozi n’ubwitange, mu iterambere ry’Igihugu, urabona ko abifitemo umuhamagaro, nakomereze aho kandi n’Imana imufashe, Imana imuyobore”.
Today we are celebrating the International Teachers' Day! A big thank you to all teachers for your dedication and inspiration. Today, I fondly remember Teacher Epiphanie, my P6 teacher at Ecole Primaire de Kibuye. Grateful! #TeachersDay pic.twitter.com/yGXEeEy55N
— Gaspard Twagirayezu (@gtwagirayezu) December 14, 2023
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Biteye ishema kabisa.Abarimu bakora akazi gakomeye muli Society kandi ku isi hose.Nibo batureze,hamwe n’ababyeyi bacu.Tujye tubitura.Ariko se mwali muzi umuntu wabaye Mwalimu mu myaka ibihumbi 2 ishize,akaba indashyikirwa?Uwo ni Yesu wasize atweretse inzira ijyana ku buzima bw’iteka muli paradis.Azagaruka ku munsi w’imperuka,aje kuzura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,hamwe no kurimbura abakora ibyo imana itubuza.Niwe uzahabwa kuyobora isi yose,ikaba igihugu kimwe kizaba paradis.
Uko niko kuri pe imana izahemba abarimu