Umwongereza Adam Bradford arahamya ko u Rwanda rufite umutekano uhagije

Umwongereza Adam Bradford arahamya ko u Rwanda rufite umutekano uhagije
Adam Bradford uba mu Rwanda ariko ukomoka mu Bwongereza, yatangaje ko iyo ari i Kigali mu Rwanda, aba yumva atekanye cyane kurusha uko aba yumva atekanye iyo ari i London mu Bwongereza. Ibi yabivuze nyuma y’uko tariki 12 Ukuboza 2023, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yari imaze kwemeza mu cyiciro cya mbere ko u Rwanda rufite umutekano.

Ingingo y’umutekano w’u Rwanda imaze iminsi igibwaho impaka, nyuma y’uko hari ababiheraho bakavuga ko u Bwongereza bukwiye kureka umugambi wabwo wo kohereza abimukira mu Rwanda, kuko umutekano wabo mu Rwanda utizewe.

Kuba umubare munini w’Abadepite mu Bwongereza watoye mu cyiciro cya mbere ushyigikira ko u Rwanda rutekanye, birongerera ingufu amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko icyiciro kizakurikiraho ari icyo gutora ko uwo mushinga uba itegeko.

Ibikorwa bya Adam Bradford byibanda ku iterambere ry’urubyiruko, harimo ibifasha urubyiruko rwabaswe n’imikino y’amahirwe kuyireka.

Mu byo kompanyi ye yitwa ‘The Adam Bradford Agency (ABA) ikora harimo kugira inama abantu bakora ubucuruzi ku buryo bateza imbere ishoramari ryabo.

Adam Bradford yizera ko inyungu za mbere ari izigaragaza ko ibikorwa bye bihindura ubuzima bw’abandi, kurusha kureba inyungu ze bwite akura mu bucuruzi. Avuga ko inyungu zose yabona aharanira kuzisangira na sosiyete.

Uwo Mwongereza umaze imyaka ibiri aba mu Rwanda, amara impungenge abimukira n’abandi basaba ubuhungiro mu Bwongereza bashobora koherezwa mu Rwanda. Agaragaza ko raporo zisohoka zigaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite umutekano, atari uw’abasaba ubuhungiro bonyine, ahubwo ko n’abaturage ndetse n’abandi bagenda muri icyo gihugu baba bafite umutekano wizewe.

Ubwo yaganiraga na Televiziyo yo mu Bwongereza yitwa GB News, nyuma y’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko bari bamaze gutora bashyigikira amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza, Bradford yashimangiye ko mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano muke gihari, kandi ko yumva atekanye kandi atewe ishema no kuba mu Rwanda.

Adam Bradford uba mu Rwanda (wambaye ishati) yahamagawe mu kiganiro kuri televiziyo yo mu Bwongereza, avuga ku mutekano w'u Rwanda n'iterambere ry'Igihugu muri rusange
Adam Bradford uba mu Rwanda (wambaye ishati) yahamagawe mu kiganiro kuri televiziyo yo mu Bwongereza, avuga ku mutekano w’u Rwanda n’iterambere ry’Igihugu muri rusange

Bradford ukunze kumvikana aratira abandi u Rwanda, avuga ko abiterwa cyane cyane n’abo abona birirwa basebya u Rwanda, barubeshyera, cyane cyane ababa mu bihugu by’i Burayi na Amerika.

Yagize ati “Hano bigaragara ko ubuyobozi bw’Igihugu bwakoze ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke. Hari ibikorwa bifatika bibeshyuza abavuga ko u Rwanda ari igihugu gikoreshwamo igitugu, ndetse n’abavuga ko u Rwanda ari ahantu abantu badafite ubwisanzure.”

Yongeyeho ati “Mu by’ukuri u Rwanda ni Igihugu kirimo gutera imbere cyane, kirimo ubwisanzure, kandi cyakira neza abakigana. Hano hari impunzi zibarirwa mu bihumbi ijana zaturutse mu bindi bihugu, zimaze igihe zihatuye, kandi zifite n’uburyo bwo kubaho. Hari n’abandi bahimukiye baza kuhatura nkanjye, kubera amahirwe ahari yo kuhakorera ishoramari kandi ribyara inyungu.”

Adam Bradford yabajijwe ku bijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda, niba abona butera imbere ndetse n’abaturage bakaba batera imbere, asobanura ko nubwo imibereho y’abaturage bose itaba iri ku rwego rumwe, ariko Leta yashyizeho ingamba zorohereza abashoramari n’izituma mu gihugu hahangwa imirimo, bityo uko abantu babona icyo bakora imibereho n’ubukungu bwabo na byo bigatera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka