Hakizimana Adolphe yarangije amasezerano yari afitanye na Rayon Sports

Umunyezamu Adolphe Hakizimana wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, muri uku kwezi k’Ukuboza 2023 yarangije amasezerano yari afitanye na yo.

Hakizimana Adolphe yarangije amasezerano yari afitanye Rayon Sports
Hakizimana Adolphe yarangije amasezerano yari afitanye Rayon Sports

Uyu munyezamu wageze muri iyi kipe mu Ukuboza 2019 agasinya amasezerano y’imyaka ine, ayikinira aguzwe n’uwahoze ari Perezida wayo Munyakazi Sadate, amasezerano ye yarangiranye n’itariki 9 Ukuboza 2023, kuri ubu akaba ari umukinnyi wigenga wajya aho ariho hose.

Nubwo amasezerano yari yararangiye ariko, uyu munyezamu yari ku ntebe y’abasimbura ubwo Rayon Sports yanganyaga na Kiyovu Sports igitego 1-1, mu mukino wasozaga imikino ibanza ya shampiyona tariki 12 Ukuboza 2023.

Amakuru Kigali Today yahawe n’umuntu wizewe wegereye uyu munyezamu, ni uko ku mpande zombi yaba ikipe ya Rayon Sports na Hakizimana Adolphe nta biganiro byari byatangira, byo kureba uko amasezerano yakongerwa, ibi biravugwa mu gihe imikino yo kwishyura ya shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 13 Mutarama 2023.

Adolphe Hakizimana mu bihe bitandukanye yamaze igihe kinini ari umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports ndetse anahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 nibwo yatangiye kujya ashyirwa ku ntebe y’abasimbura cyane nubwo yananyuzagamo agakina imikino imwe n’imwe abanjemo gusa imikino ibanza ya shampiyona irangiye adakoreshwa cyane.

Uyu munyezamu ari mu bakinnyi benshi bazasoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, haba muri uku kwezi kwa Mutarama 2024 ndetse no mu mpeshyi, ubwo umwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye.

Inkuru bijyanye:

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu wafatiraga AmavubiU-17

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka