U Bushinwa na Philippine baritana ba mwana ku igongana ry’ubwato bwabo

Ubwumvikane bukeya hagati y’u Bushinwa na Philippine butuma umutekano w’amato mu nyanja Chine Méridionale, ukomeza kuba ikibazo kuko ibihugu byombi biba byitana ba mwana.

Ubwato butwaye ibiribwa bwagonganye n’ubw’Abashinwa bashinzwe kurinda umutekano ku nkombe z’iyo nyanja, ariko ibihugu byombi bishinjanya kuba buri cyose ari cyo nyirabayazana.

Abashinzwe kurinda umutekano wo ku nkombe z’iyo nyanja ku ruhande rwa Philippine, batangaje ko “Ubwato bwa Philippine butwaye ibiribwa bwagonzwe n’ubw’u Bushinwa bw’abashinzwe kurinda umutekano ku nkombe z’inyanja, ku itariki 10 Ukuboza 2023, mu gihe umunsi wabanje, ku itariki 9 Ukuboza 2023 nabwo ubwato bw’Abashinwa bwateye amazi mu bw’Abanya-Philippine bigateza ubushyamirane”.

Ku ruhande rw’ u Bushinwa, buvuga ko “Ubwato bw’Abanya-Philippine, bwaje bukagonga ku bushake ubwato bw’Abashinwa bashinzwe kurinda inkombe z’iyo nyanja”.

Mu itangazo ryasohowe n’Abashinwa bashinzwe kurinda umutekano ku nkombe z’iyo nyanja, rivuga ko “amato ane ya Philippine yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mazi y’Ibirwa Spratleys by’u Bushinwa, nyuma ubwato bumwe bw’Abanya-Philippine bwirengagiza amabwiriza akaze yashyizweho mu rwego rw’imikoreshereze y’amazi yo muri iyi nyanja, buhindura icyerekezo mu buryo butari ubwa kinyamwuga kandi bushyira ubuzima mu kaga, buhita bugongana n’ubwato bw’u Bushinwa bushinzwe kurinda umutekano wo mu mazi”.

Inkuru dukesha Le Monde, ivuga ko nyuma y’uko icyo gikorwa cyo gushyamirana kibayeho ku, amato ya gisivili y’Abanya-Philippine yagombaga gukora urugendo muri iyo nyanja, yahise arusubika, mu rwego rwo kwirinda, bijyanye n’ingamba zahise zifatwa n’Abanya-Philippine bashinzwe umutekano wo mu mazi.

Ubwumvikane bukeya hagati ya Manille na Pékin ku nyanja ya Chine Méridionale, bumaze imyaka, kuko u Bushinwa buvuga ko iyo nyanja ari iyabwo, bukirengagiza icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga cyo mu 2016, kivugwa ko ibyo u Bushinwa buvuga nta shingiro bifite.

Philippine, Brunei, Malaisia, Taïwan ndetse na Vietnam byose bivuga ko bifite Ibirwa muri iyo nyanja ya Chine méridionale, bivugwa ko ifite ibice bimwe birimo Peteroli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka