Rayon Sports na APR FC zizahura ku munsi wa 24 : Gahunda y’imikino yo kwishyura
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona aho Rayon Sports na APR FC zizahura ku munsi wa 24.

Ni ingengabihe igaragaza ko imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki 13 Mutarama 2024 shampiyona ikazarangira tariki 12 Gicurasi 2024. Ku munsi wa 16 wa shampiyona, ikipe ya APR FC iyoboye shampiyona kugeza ubu, izakira Marine FC tariki 14 Mutarama 2024 saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.
Police FC ya kabiri izakirwa na Sunrise FC tariki 13 Mutarama 2024 saa cyenda, Musanze FC ya gatatu kugeza ubu izakira Etoile de l’Est, mu gihe Rayon Sports yasoje imikino ibanza ari iya kane izatangira imikino yo kwishyura yakira Gasogi United saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino uba utegerejwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uteganyijwe ku munsi wa 24 wa shampiyona ukazakinwa tariki 9 Werurwe 2024 saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium, Rayon Sports ikaba ari yo izawakira. Shampiyona izasozwa hagati y’itariki 10 na 12 Gicurasi 2023 hakinwa umunsi wa 30, APR FC yakira Amagaju FC, Kiyovu Sports yakira Rayon Sports, Police FC ikazasura Musanze FC.
Imikino ibanza yarangiye APR FC ari yo iyoboye shampiyona n’amanota 33, ikurikiwe na Police FC ifite amanota 31.
Iyi ni ingengabihe igaragaza uko amakipe azahura mu mikino yo kwishyura:




National Football League
Ohereza igitekerezo
|