Ciara yibarutse umwana wa gatatu
Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Ciara Princess Wilson, uzwi nka Ciara n’umugabo we Russel Wilson batangaje ko bibarutse umwana wabo wa gatatu w’umukobwa bise ‘Amora’.

Ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, nibwo uyu muryango watangaje aya makuru yo kwibaruka umwana wabo wa gatatu, mu butumwa bashyize ku mbuga zabo nkoranyambaga.
Ni amakuru Ciara n’umugabo we batangarije abafana babo, ubwo bashyiraga ahagaragara ifoto y’uwo mwana afashe intoki z’aba babyeyi be bombi, yambaye n’akagofero kanditseho izina rye, Amora. Ni ubutumwa bwahise bwakirwa neza n’abafana b’uyu muryango w’ibyamamare.
Muri Kanama 2023, Ciara nibwo yatangaje ko atwite nyuma y’aho muri Werurwe 2022, umugabo we Russel yamusabye kumugaragaro ko bakongera bakabyara undi mwana, ndetse icyo gihe uyu muhanzikazi ntiyazuyaje yahise yemerera umugabo we ko yiteguye.
Ibi Russell Wilson yabikoze ubwo Ciara yari yatumiwe mu kiganiro Ellen DeGeneres Show, maze imbonankubone kuri televiziyo n’imbere y’abari muri icyo kiganiro, amubaza niba yamwemerera bakazabyara abana benshi agira ati "Byashoboka tukabyara abana benshi?"

Ciara ntiyazuyaje kuko yahise amubwira ko bishoboka cyane rwose, ndetse ko yiteguye kubikora ku bwe igihe cyose.
Muri rusange, Ciara agize abana bane, barimo umuhungu we w’imfura, Future Zahir Wilburn yabyaranye n’umuraperi Future, ndetse na Amora, Sienna na Win, amaze kubyarana na Russell.
Ohereza igitekerezo
|