Rubavu: Abahinzi bongeye kubura isoko ry’ibitunguru

Abahinzi b’imboga mu Karere ka Rubavu bahangayikishijwe no kubona isoko ry’ibitungu bejeje nk’uko ryabuze mu 2020 bagahomba, none bamwe bakavuga ko bafite ubwoba ko bashobora kubihingiraho.

Ibitunguru byaheze mu mirima kubera kubura isoko
Ibitunguru byaheze mu mirima kubera kubura isoko

Akarere ka Rubavu kasabye abacuruzi b’imboga n’ibirungo, kugura ibitunguru byo muri ako karere byabuze isoko, nk’uko bigaragara mu butumwa kanyujije kuri twitter.

Kagize gati "Niba uri umucuruzi w’imboga n’ibirungo turabarangira aho warangurira. Ibitunguru bireze mu murenge ya Nyundo, bacuruzi aho muherereye hose mu gihugu, Umujyi wa Kigali, abagemura ku mashuri, abanyamahoteli, muze murangure kandi birahahika."

Akarere ka Rubavu kabitangaje mu gihe abahinzi mu Mirenge ya Mudende na Busasamana, bavuga ko barimo kubigurisha amafaranga asa no kubitangira ubuntu.

Kamali Jean ni umuhinzi ufite toni ijana z’ibitunguru, avuga ko atizeye ko azabona isoko n’ubwo amafaranga barimo bahabwa ari makeya.

Aganira na Kigali Today yagize ati "Abarimo kubijyana i Kigali bavuga ko barimo guhabwa amafaranga 70 ku kilo, mu gihe ubusanzwe kugira umuhinzi akuremo inyungu ntoya, nibura ikilo cyagombye kugurwa amafaranga 250 Frw."

Kamali akomeza avuga ko kuba barimo kugurisha ikilo amafaranga 70, ari uguhendwa ariko nta yandi mahitamo bafite.

Ati "Dufite ibitunguru byinshi mu mirima tutizeye ko tuzabonera isoko, njyewe ubwanjye mfite ibirenga toni 100 bigiye gusarurwa, mu gihe mu cyumweru muri uyu murenge dupakira imodoka 14 kandi imwe yikorera toni 12, kandi ibyinshi biri mu murima, dukeneye gufashwa kubona isoko."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ibihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abahinzi guhunika ibitunguru no kubyumisha kugira ngo bitabahombera, ariko abahinzi bavuga ko atari ibitunguru byose byahunikwa kuko badafite ubuhunikiro.

Kamali ati "Ntabwo dushobora guhunika ibitunguru byose kuko tudafite aho tubyanika kubera ubwinshi bwabyo."

Abahinzi b’imboga mu Karere ka Rubavu bavuga ko bari bagerageje gushaka imashini yakumisha ibitunguru, ariko aho kubyumisha irabitogosa bituma bayitera icyizere.

Umusaruro w’ibitunguru ubuze isoko mu gihe byaherukaga kubaho muri 2020, nabwo ibitunguru byabuze isoko, abahinzi babihingiraho, icyakora impamvu yatanzwe yabaye Covid-19 kubera ingendo zitari zemewe, hamwe no guhuza abantu benshi.

Ibitunguru bibuze isoko mu gihe ibirayi ku isoko birimo guhenda bitigeze bibaho, ikilo cyabyo mu Karere ka Rubavu kigeze ku mafaranga 500, ibi bikaba byaratewe n’ibura ry’imbuto n’ifumbire.

Ubuyobozi buvuga ko ifumbire yabuze kubera intambara yo muri Ukraine, ariko n’ishobora kuboneka hari abaturage bayitunda kuri moto n’amagare bakayijyana muri Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka