Abarimu bashimiye Perezida Kagame wabongereye umushahara

Abarimu 3,500 bakorera mu Karere ka Rubavu bahuriye muri Stade Umuganda mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo bashimire Perezida Kagame wabongereye umushahara, akabasubiza agaciro bari barambuwe kubera imibereho bari babayeho.

Bumwe mu buhamya bwatanzwe n’abarimu bugaragaza ko abarimu bari barahimbwe amazina kubera imibereho itari imeze neza.

Mungwamurinde Jeanne d’Arc, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Kayanza mu Murenge wa Nyundo avuga ko abarimu bari baratwererewe amazina.

Agira ati: "Intoryi mu isoko zari zariswe inyama za mwarimu, inzoga y’ibitoki yitwa urwagwa rwa mwarimu, byaduteraga ipfunwe bigatuma ababyeyi n’abaturanyi batifuza ko abana bakwiga umwuga w’uburezi kuko wari umwuga utagize icyo umariye abawukora."

Mungwamurinde avuga ko ubuzima bw’umwarimu butari bujyanye n’isoko, benshi bahangayikishijwe n’uko batunga imiryango, abandi barananiwe kwishyurira abana amashuri, ariko kubera ko u Rwanda rufite umuyobozi mwiza, abatekerezaho abongerera umushahara.

Agira ati: "Turi aha kugira ngo dushimire Perezida Kagame intore izirusha intambwe, umutoza w’ikirenga, akaba isoko tuvomaho wadutekereje, akabona ko dukwiye guhabwa agaciro tugashobora gutunga imitungo, kwishyurira abana ndetse tugashobora kujya muri banki tugafata inguzanyo itubutse."

Abarimu bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite byinshi byo gushima mu burezi bw’u Rwanda harimo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mwarimu na we ntavunike ajya gushaka ifunguro, hari kuba abarimu bigishwa ikoranabuhanga hamwe na gahunda ya Gira Inka Mwarimu.

Abarimu bavuga ko n’ubwo bahabwaga umushahara muto ngo umwalimu SACCO yababaye hafi mu gufata inguzanyo.

Bakomeza bavuga ko bifuza ko inguzanyo ihabwa mwarimu yiyongera kubera Leta iheruka gushyira amafaranga muri SACCO bakaba bifuza ko inguzanyo yiyongera ku nyungu ntoya.

Bamwe mu barimu baganiriye na Kigali Today bavuze ko bashima kongererwa umushahara, basaba ko Leta yakwita ku kibazo cy’abarimu batize uburezi batemererwa amafaranga ya ‘avance’ ku mushahara muri SACCO kubera ko batize uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo gushima birahari ariko iki gikorwa cyo kongera umushahara wa mwarimu cyakabaye cyarakozwe nibura mu myaka icumi ishize,kuko nubundi turakiruka inyuma y’isoko rizamuka umunsi Ku wundi.iyo SACCO bavuga nubundi iracyangiza byinshi kuko izi nguzanyo duhoramo si twese tuzibona,inyito ya cooperative ihabanye nimikorere nintego za cooperative, naho ubundi ni bank y’ubucuruzi nk’izindi zose. Twifuzako U.SACCO ihindurirwa imikorere naho ubundi ayo twongejwe yahise iyashyiramo formule ngo ni savings. Murakoze

MURENZI Donat yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Ikibazo nuko bishobokako Hari abarimu bajyanwa muribyo birori kungufu mushake amakuru Neza.ntamwarimunumwe utakwishimira biriya byakozwe.nibyizako Umuntu ashimira abyiyumvamo. Ese nabandi bakozi iyo bongejwe niko bigenda?

Elias yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Ikibazo nuko bishobokako Hari abarimu bajyanwa muribyo birori kungufu mushake amakuru Neza.ntamwarimunumwe utakwishimira biriya byakozwe.nibyizako Umuntu ashimira abyiyumvamo. Ese nabandi bakozi iyo bongejwe niko bigenda?

Elias yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka