Rusizi: Abahinzi ba Patchouli bijejwe isoko

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba butangaza ko bwamaze kuganira n’umushoramari, uzabafasha guhinga no kugura igihingwa cya Patchouli.

Umuhinde Rajnish Awasthi uyobora ikigo ESS Oil, abonetse nyuma y’uko abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu mpera za Kanama 2022, babwiye Perezida Kagame ko bashishikarijwe guhinga Patchouli bizezwa isoko n’igiciro cyiza, ariko bakaza kubura abaguzi.

Perezida Kagame yasabye abashinzwe amasoko y’ibyoherezwa mu mahanga ko bafasha abaturage kubona isoko.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avugana na Kigali Today yatangaje ko umushoramari wabonetse asanzwe agura umusaruro wa Patchouli, kandi yijeje abatuye Rusizi kubafasha kubona isoko.

Agira ati "Umushoramari twaramwakiriye kandi tuganira ku gihingwa cya Patchouli, abatuye Rusizi bari bagaragarije Perezida wa Repubulika ko bakeneye isoko ry’umusaruro wabo. Ubu turimo kuganira ku buryo bwo kongera ubuso buhingwaho icyo gihingwa kuko budahagije, harimo kugihinga mu ntoki no mu ikawa, kandi turizeza abaturage ko bazabona isoko ry’umusaruro wabo."

Abayobozi batandukanye baganira ku guteza imbere ubuhinzi bwa Patchouli
Abayobozi batandukanye baganira ku guteza imbere ubuhinzi bwa Patchouli

Guverineri Habitegeko avuga ko uretse kureba ubutaka, bagomba gushaka ingemwe no gushishikariza abaturage kugihinga.

Rajnish Awasthi ni umushoramari w’Umuhinde akaba umuyobozi w’ikigo cyitwa Sunflag Agrotech, cyita ku bihingwa nka Patchouli na Moringa, yemeza ko mu kazi kabo uretse kugura umusaruro batanga ubujyanama bwongera umusaruro hatangijwe ibidukikije.

Igihingwa cya Patchouli gikunda ubutaka bushyuha, mu Rwanda gihinzwe mu Turere twa Rusizi, Kayonza, Kirehe na Nyabihu kuva muri 2011, kandi abagihinga bavuga ko kitagira amananiza iyo kibonye ubutaka burimo ifumbire.

Ku Isi gikunze guhingwa mu bihugu nka Indonesia na Philippines, amababi ya Patchouli akorwamo amavuta akoreshwa mu guteka, ndetse afatwa nk’umuti usukura imyanya y’igogora no gukura imyuka mibi mu mara.

Ni amavuta akoreshwa cyane ku bagira ibibazo byo kugubwa nabi nyuma yo kurya, abahanga bakavuga ko agira uruhare mu korohereza itembera ry’amaraso.

Igihingwa cya Patchouli gitunganywamo imibavu myinshi ikunzwe, ushobora kuba ukoresha harimo; Parfums M.Micallef, Guerlain, Molinard, Givenchy, Réminiscence, 501 izwi nka Bon Parfumeur, Angel, Aromatics Elixir, Christian Lacroix, Tom Ford, El Nabil, Jimmy Choo, Coco Mademoiselle n’indi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka