MINEDUC yashyize umucyo ku mafaranga y’ishuri iherutse gutangaza

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanze ibisubizo ku bibazo abantu bibaza ku mafaranga y’ishuri ntarengwa yashyizweho, ibi bikaba bigamije gukumira abagenda bashaka inyito yo kongera umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano.

MINEDUC ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara, ivuga ko agahimbazamusyi kavuyeho kubera ko ibigenerwa mwarimu nabyo byiyongereye.

Iryo tangazo riti “Icyakora hagize aho bigaragara ko ari ngombwa, bishobora kubarirwa muri ya mafaranga atarenga ibihumbi birindwi (7,000Frw), byemejwe n’Inteko rusange y’ababyeyi ariko hatirengagijwe ibindi bikoresho nkenerwa ku ishuri, cyane cyane iby’isuku y’ishuri.”

Ku kibazo cy’abiga mu mashuri nderabarezi (TTCs) bishyuraga 50% by’amafaranga y’ishuri, MINEDUC na cyo yagize icyo ikivugaho.

Umusanzu uzajya wakwa umubyeyi uzaba ari 50% by’amafaranga y’ishuri nk’uko byemejwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi, naho abasanzwe biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) bishyuraga havuyeho 30% by’amafaranga y’ishuri, Minisitere y’Uburezi ivuga ko ibwiriza ryo kwishyura umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro hakuwemo 30% ryavuyeho.

Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET), azakurikiza amabwiriza mashya agaragaza umusanzu w’ababyeyi.

Iryo tangazo rivuga kandi ko umusanzu w’umubyeyi mu burezi bw’umunyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza ari amafaranga magana cyenda na mirongo irindwi n’atanu (975 Frw) gusa ku gihembwe, ayandi agatangwa na Leta angana n’amafaranga ibihumbi umunani magana arindwi na mirongo irindwi n’atanu (8,775Frw) ku gihembwe kuri buri munyeshuri.”

Amafaranga y’inyubako yasabwaga ababyeyi yakuweho kuko kubaka no gusana ibigo by’amashuri ni inshingano za Leta n’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Amashuri yari yaratangiye imishinga yo kubaka ku bufatanye n’ababyeyi, agomba kwihutira kubimenyesha Minisiteri y’Uburezi binyujijwe ku buyobozi bw’akarere iryo shuri riherereyemo.

MINEDUC iramenyesha ababyeyi ko umwambaro w’umukorongiro ukoreshwa mu ihuguriro (Workshop) na Laboratwari, ubarirwa mu bikoresho bitangwa n’umubyeyi, naho ibikoresho by’isuku bivugwa mu mabwiriza ni ibijyanye n’isuku bwite y’umunyeshuri.

Matora ikodeshwa n’umunyeshuri ku kigo izajya ikodeshwa rimwe mu myaka itatu. “Umunyeshuri mushya ku bigo by’amashuri bisanzwe bifite matora zikodeshwa, ikiguzi ntikigomba kurenga ibihumbi icyenda (9,000 Frw) ku munyeshuri, yishyurwa rimwe mu myaka itatu.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari ibigo birimo gutanga inyandiko y’ibisabwa umunyeshuri iriho amafaranga anyuranye n’ibikubiye mu mabwiriza; itsinda ry’abagenzuzi rya Minisiteri y’Uburezi ririmo kugenzura uko aya mabwiriza ashyirwa mu bikorwa.

Aho bizagaragara ko hari abarimo kurenga kuri aya mabwiriza bazahanwa. Nk’uko nta mubyeyi ugomba gusabwa amafaranga yo kwandikisha umunyeshuri haba mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.”

Umusanzu wa Ejo Heza ntabwo wishyurirwa ku ishuri, n’ubwo ubukangurambaga bwo gutanga umusanzu bushobora gukorerwa ku ishuri, naho ababyeyi bari baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri arenze mbere y’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi asohoka, bazayaheraho mu bihembwe bikurikiyeho.

Minisitere y’Uburezi ivuga ko amabwiriza yatanze areba n’abanyeshuri boherezwa na Leta mu mashuri yigenga, naho amafaranga yo guhemba abandi bakozi bo mu kigo cy’ishuri abarirwa mu mafaranga agenewe iterambere ry’ishuri (Capitation grant), ntabwo asabwa ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwarakoze kugabanya amafaranga ark harababihombeyemo cyane abiga amashuriyisumbuye biga 9years cg 12years ubux nkumubyeyi waburaga 6000 cg 9000 kugihembwe azabona 19500 ayamafaranga ni menshi kubo mucyaro bamwe baretse ishuri kubera ayamafaranga.

Nsabimana vital yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Mwakoze barimu

Chance nshutiyase yanditse ku itariki ya: 27-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka