Rutsiro: Abakozi b’Akarere bifuza guhindurirwa telefone bagenerwa bakoresha mu kazi

Abakozi b’Akarere ka Rutsiro bakoresha imirongo ya MTN bishyurirwa n’Akarere bavuga ko batishimira telefone bahabwa kuko zidatanga umusaruro.

Bamwe mu bakozi bakorera mu mirenge y’Akarere ka Rutsiro bavuga ko telefone bahabwa bahisemo kuzanga kuko zidatanga umusaruro, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kujya bubafasha kubona telefone zibafasha mu kazi.

Telefone abakozi bakora mu mirenge muri Rutsiro bahawe bavuga ko zishyuha cyane
Telefone abakozi bakora mu mirenge muri Rutsiro bahawe bavuga ko zishyuha cyane

Umwe muri bo yagize ati: "Iyi telefone yifitiye ikibazo cyo gushyuha iyo uyikoresheje igihe kinini kuri internet. Ikindi ishiramo umuriro vuba. Ibi bituma aho kugufasha akazi ahubwo igushyira mu bibazo byo gushaka telefone kandi warayihawe."

Undi mukozi ukorera mu Murenge wa Boneza yabwiye Kigali Today ko abakozi bakora raporo bakenera kuziherekesha amafoto kandi ngo telefone bahawe ntizibishoboye.

Agira ati: "Abakozi bo mu mirenge dukenera gutanga raporo zifite amafoto, nk’iyo baguhaye telefone itagufasha mu kazi iba izakumarira iki?"

Abakozi b’Akarere ka Rutsiro bakoresha uburyo bwa ‘CUG’ bwo guhamagarana hagati yabo nta mafaranga bishyuye, bavuga ko batishimira uburyo bashyirwa ku gitutu cyo kwakira izo telefone kandi bazi ko nta musaruro zizabaha, bagasaba ubuyobozi kujya busaba telefone nziza, kabone n’iyo basaba abakozi kongeraho amafaranga ariko bagahabwa telefone nziza kandi zihutisha akazi kabo.

Bavuga ko Telefone bahabwa z'ubu bwoko zitaborohereza akazi
Bavuga ko Telefone bahabwa z’ubu bwoko zitaborohereza akazi

Ibi babishingira ku kuba nko mu Karere ka Rubavu abakozi bakoresha ‘CUG’ bahabwa telefone nziza kandi ziborohereza akazi.

Bagira bati: "Turi abakozi bakora ku mwanya umwe, ariko biratangaje kubona umukozi ahabwa telefone igurwa ibihumbi birenze ijana kandi nziza imufasha mu kazi, mu gihe wowe baguhaye telefone y’ibihumbi 25 igushyuhana ndetse yamara iminsi ukajugunya."

Kigali Today yifuje kumenya icyo Akarere ka Rutsiro kabivugaho, Umuyobozi w’Akarere Murekatete Triphose, asubiza ko bidakwiye kuba ikibazo.

Yagize ati: "Ntibyagombye kuba ikibazo kuko ziriya telefone zitangirwa ubuntu bitewe n’amafaranga yo guhamagara Akarere gakoresha, ntawe uhatirwa kuyifata kuko ni telefone y’ubuntu."

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro abajijwe impamvu bahabwa telefone zitandukanye n’izihabwa abo mu tundi Turere, yavuze ko biterwa n’amafaranga utwo Turere dukoresha.

Telefone zihabwa abo muri Rubavu zifite ubushobozi buruta ubw'izihabwa abo muri Rutsiro
Telefone zihabwa abo muri Rubavu zifite ubushobozi buruta ubw’izihabwa abo muri Rutsiro

Yagize ati: "Nk’uturere twunganira Umujyi wa Kigali buriya duhabwa amafaranga bitewe n’ayo twinjiza, kuba bishyurirwa amafaranga menshi bituma bahabwa na telefone nziza kurusha izo duhabwa, kuko duhabwa makeya bitewe n’ayo twinjiza, kandi ayo duhabwa ni yo dukoresha."

Abakozi bahabwa telefone bavuga ko guhabwa telefone zitagira umusaruro biri mu byongera telefone zidakoreshwa kandi zitera umwanda mu gihe bagahawe telefone zifite ireme kandi zikora igihe kinini kurusha izo bahabwa bagahita bajugunya.

Telefone zishaje, batiri zazo kimwe n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga iyo bishaje kenshi biguma mu ngo z’abantu, abandi bakabijugunya cyangwa bakabivanga n’indi myanda isanzwe kandi birimo uburozi bushobora guhumanya abantu n’ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwiriwe abanyamakuru mukeneye kujya mubanza gukora isesengura nta tegeko rihari ryemerera Umukozi telephone ahubwo ni promotional materials zitangwa na Telecommunication company kurwego rugura Airtime kdi bagenera Umukozi iyo device hakurikijwe airtime yemerewe nizo ziboneka usanga hari abayobozi bemera kwigomwa igice cya Airtime kigashyirwa kubakozo bafata Airtime nke kugura Bose babone byibuze iyo device .Plz murebe mubigenerwa Umukozi wa Leta nta device za Telephone zibamo

Ndayijepe yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Aya ni amatiku phone ni Ubuntu nta nshingano zo kuyihabwa zihari. Aba bakozi nabo ndumva bashaka kujya muri Categorie ya 1🤔

Shumba yanditse ku itariki ya: 9-10-2022  →  Musubize

Aya ni amatiku phone ni Ubuntu nta nshingano zo kuyihabwa zihari. Aba bakozi nabo ndumva bashaka kujya muri Categorie ya 1🤔

Shumba yanditse ku itariki ya: 9-10-2022  →  Musubize

Gahunda ya telephone hakenewe ibisobanuro kuko byaruta Bose bakiyongereraho ariko ntihaze telephone ya ntamumaro

Kaziri bosco yanditse ku itariki ya: 9-10-2022  →  Musubize

Gahunda ya telephone hakenewe ibisobanuro kuko byaruta Bose bakiyongereraho ariko ntihaze telephone ya ntamumaro

Kaziri bosco yanditse ku itariki ya: 9-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka