Pulasitiki zisohoka mu mijyi ya Bukavu na Goma zibangamira ingomero z’amashanyarazi

Ubuyobozi bw’ikigo cya SINELAC gitanga amashanyarazi mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL butangaza ko bukomeje guhura n’ihurizo ry’amasashi na pulasitiki bisohoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hamwe n’ibisohoka mu mujyi wa Bukavu, aho bituma nibura urugomero rwa SINELAC rufunga amasaha abiri ku munsi aruhombya Megawatt (MW) zitari munsi ya 70.

Imyanda ya pulasitiki ibuzwa kwinjira mu rugomero ngo itica imashini
Imyanda ya pulasitiki ibuzwa kwinjira mu rugomero ngo itica imashini

Ni amafaranga atari makeya uyabariye mu mafaranga yishyurwa umuriro hagendewe ku giciro gito cyishyurwa n’umuturage mu Rwanda, hatagendewe ku mafaranga urugomero ruyagurisha u Rwanda.

Kuva muri Mutarama 2017 ibiciro bishya by’amashanyarazi bigaragaza ko ingo zicana umuriro utarenza Kilowatt 15 zishyura ingano ya Kilowatt(KW) imwe amafaranga 89, mu gihe izirengeje Kw 50 zishyura amafaranga 189.

Tugendeye ku giciro gito ikigo cya REG kigurishaho amashanyarazi, biboneka ko MW 70 zingana na KW 70,000 zigurishwa amafaranga y’u Rwanda 6,230,000.

Niba urugomero ruhomba aya mafaranga kubera amasashi na Pulasitike bijugunywa mu mazi, mu kwezi aba ari miliyoni zibarirwa mu 180, mu gihe mu mwaka ziba hafi miliyari ebyiri.

Inyubako z'urugomero rwa SINELAC
Inyubako z’urugomero rwa SINELAC

Fidèle Ndayisaba, Umuyobozi wa SINELAC yabwiye Kigali Today ko ikibazo cy’amasashi na pulasitiki bihombya urugomero rwabo kubera akazi bahura nako ko gukuramo amasashi na pulasitiki birinda ko byangiza imashini.

Agira ati: "Amazi ava mu kiyaga cya Kivu akomereza mu mugezi wa Ruzizi aho uyu mugezi uriho ingomero ebyiri harimo Ruzizi ya mbere SNEL ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’uruganda rwa SINELAC ruhuriweho n’u Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."

Ndayisaba avuga ko urugomero rwa Ruzizi ya kabiri rudakora uko bikwiye kubera amasashi na pulasitiki byoherezwa muri uwo mugezi.

Agira ati: " Ku munsi duhagarika amasaha abiri dukura amasashi na pulasitiki mu mazi agomba kujya mu mashini kubyara amashanyarazi, kandi iyo hari plasitiki zinjiyemo zangiza imashini, aya masashi na pulasitiki bimwe biva mu kiyaga cya Kivu, ibindi biva mu mujyi wa Bukavu wegereye umugezi wa Ruzizi woherezwamo amazi n’imyanda bivuye muri uyu mujyi."

Ikibazo cy’umwanda ujugunywa mu kiyaga cya Kivu no mu migezi ya Ruzizi, cyagize ingaruka no ku rugomero (SNEL) rwa Ruzizi 1 rwa Leta ya Congo aho umusaruro rutanga wagabanutseho MW 6,3 bigakurikira ibura ry’umuriro mu bice by’umujyi wa Goma, Bukavu na Bujumbura.

Umuyobozi wa SNEL, Liévin Cizungu, atangaza ko kubera imyanda y’amasashi na Pulasitike ijugunywa mu mugezi wa Ruzizi, imwe mu mashini enye uru rugomero rukoresha yapfuye.

Imyanda myinshi ituma urugomero rw'amashanyarazi rudakora
Imyanda myinshi ituma urugomero rw’amashanyarazi rudakora

Ikibazo cy’umwanda w’amasashi na Pulasitike bitabwa mu mazi, bigira ingaruka ku ngomero z’amashanyarazi kuko hashyizweho imashini ziyungurura amazi ariko kubera amazi afite ubujyakuzimu burebure, hari imyanda yinjira mu mashini bigatuma hafatwa igihe cyo gufunga imashini hagakurwamo imyanda.

Kigali Today iheruka gukora inkuru igaragaza imyanda y’amasashi na Pulasitike biva mu mujyi wa Goma bikaza ku nkombe z’ikiyaga mu mujyi wa Gisenyi aho abakora isuku batunda amatoni n’amatoni.

Gusa hari imyanda y’amasashi na Pulasitike bikomeza mu mazi bijya ku zindi nkombe bisohokeye mu mugezi wa Ruzizi bigahura n’imyanda iva mu mujyi wa Bukavu.

U Rwanda rwashyizeho itegeko rica ikoreshwa ry’amasashi na pulasitiki n’ubwo hari aho bigikoreshwa rwihishwa, gusa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukoresha amasashi na pulasitiki biremewe ndetse benshi iyo barangije kuzikoresha bazijugunya muri ruhurura zigatwarwa n’amazi azigeza mu biyaga n’imigezi aho bigira uruhare mu kwangiza ibinyabuzima.

Hashyizweho abakozi bakura imyanda y'amasashi na pulasitike bijugunywa mu mugezi wa Ruzizi
Hashyizweho abakozi bakura imyanda y’amasashi na pulasitike bijugunywa mu mugezi wa Ruzizi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka