Umuyobozi w’umudugudu yarwaniye n’umuturage mu kabari biviramo uwo muturage gupfa

Abaturage bo mu Mudugudu wa Bivumu mu Kagari ka Bihungwe Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, baravuga ko umuyobozi w’umudugudu witwa Hakizimana Jean Claude yaraye arwanye n’umuntu mu kabari bimuviramo gupfa.

Kigali Today yavuganye na Jean Nepomuscene Sinayobye, umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Mugongo wegeranye na Bivumu, avuga ko uwakubiswe yitwa Nshimiyimana basanzwe bahimba Bigurube, akaba yajyanywe ku kigo nderabuzma cya Mudende bagasanga bikomeye, yoherezwa ku bitaro bya Gisenyi ahita apfa.

Sinayobye avuga ko byabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro kuwa 13 Kanama 2020 bibereye mu kabari k’uwitwa Rucogoza Simon, aho uwakubiswe bivugwa ko yari yasindiye.

Yagize ati « Byabaye mu masaha ingendo zitemewe kandi bibera mu kabari kari mu Mudugudu wa Bivumu, mu kabari katazwi uretse abatuye mu mudugudu, ikindi kuba umuyobozi w’umudugudu ari we wabikoze nta kuntu abantu bakubahiriza amabwiriza na we atayubahiriza ».

Sinayobye avuga ko intandaro yateye amakimbirane batayizi kuko Hakizimana na nyir’akabari bahise baburirwa irengero.

Ati « Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko Nshimiyimana yanyoye agasinda aho gutaha atangira kwiyenza, abo bari kumwe barimo mudugudu baramukubita aba intere, bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Mudende bamufashe mu ntoki, ahageze na ho bamujyana i Gisenyi agwayo ».

Mu masaha y’igitondo abaturage bavuganye na Kigali Today bavuze ko ibyabaye bigaragaza ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu cyaro adashyirwamo imbaraga, kubera ko igenzura ridakorwa cyane nk’uko rikorwa mu mijyi.

Nzabonimpa Deogratias, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, aherutse gutangaza ko mu Karere ka Rubavu hagaragaye utubari dukora ku mugaragaro twiyita ko dutanga serivisi z’amazu acuruza amafunguro, ndetse avuga ko hari n’utubari dukora rwihishwa badufata bakadufunga ndetse ba nyiratwo bagacibwa amande.

Mu mibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ahakurwa abarwayi ba COVID-19 Akarere ka Rubavu kari mu turere tugaragaramo abarwayi, icyakora ubuyobozi buvuga ko abarwayi baboneka muri aka karere ari abinjiye mu gihugu bagashyirwa mu kato.

Kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 byagira ingaruka nyinshi ku karere mu gihe hagize umurwayi ujya mu baturage batubahiriza amabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko uwakoze ino nkuru ko numva yibanze kwiyicwa ryamabwiriza ya Covid 19 kuruta kwibanda ku iyicwa ryuwo muturage wishwe niyo ngirwa muyobozi nkaho kwicwa kwe byari bikwiriye. Ntiyatubarije kuburirwa irengero kwabo bicanyi icyo bishatse kuvuga, ntiyatubarije abashinzwe amaperereza icyo babikozeho, ntiyatubarije abagize umuryango wa nyakwigendera uko bakiriye urwo rupfu, ... Uyu mwanditse winkuru muhaye 3/10. Ubwo niyikosora ibyo atakoze akabikosora wenda nange nzisubiraho mukure kuri échec

Romeo yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

nibyo rata najye ndabona batahaye agaciro uwaphuye

Joseph ndatimana yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka