Lt. Col Dr. Kanyankore yatanze igisubizo ku bavuga ko COVID-19 itavurwa

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt. Col Dr William Kanyankore atangaza ko icyorezo cya COVID-19 gihari, kandi abajyanwa kwa muganga bitabwaho, agasaba abantu kwirinda kucyandura kuko abakirwa barimo ibyiciro bitatu.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Rubavu, Lt Col Dr William Kanyankore
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu, Lt Col Dr William Kanyankore

Aganira n’itangazamakuru, Lt. Col Dr william Kanyankore yavuze ko abantu benshi bakerensa icyorezo cya COVID-19 kandi gifite ubukana buhitana abantu, asaba abatubahiriza amabwiriza yashyizweho kuyubahiriza kugira ngo kitabagiraho ingaruka.

Agira ati “Hari abantu bavuga ko abarwayi ba COVID-19 iyo bageze kwa muganga nta miti bahabwa ahubwo bikiza ngo uretse kubitaho.

Nagira ngo mbabwire ko abarwayi b’iyi ndwara barimo ibyiciro bitatu. Abafite ubudahangarwa bw’umubiri wirwanirira kugeza buyitsinze bagakira, aba rero turabakurikirana kugeza bakize bagataha.

Icyiciro cya kabiri ni abo umubiri utagira ubudahangarwa bwo guhangana n’icyorezo. Abo tubaha imiti ibafasha kandi ihenze cyane ikurwa hanze y’igihugu. Ikindi cyiciro kireba babandi baza barembye tugakoresha ibishoboka ariko bikanga bakaducika”.

Lt Col Dr Kanyankore avuga ko uburyo bwiza bwo kwirinda icyorezo ari ukubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, kuko yizewe kandi abayubahiriza atanga umusaruro.

Ati “Ntibikwiriye kumva hari abavuga ko COVID-19 yikiza kuko ushobora kuyikerensa ukajya kwa muganga urembye kukwitaho bitagishoboka. Uburyo bwiza ni ukwirinda ingendo zitari ngombwa, kubahiriza gushyira intera hagati yawe n’abo muri kumwe, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba kenshi”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi avuga ko mu Mujyi wa Gisenyi hari COVID-19 ndetse hari nuwo yahitanye, asaba bantu kwirinda ndetse bakagabanya kujya ahahurira abantu benshi.

Agira ati “Ntibikiri ibanga, Covid-19 mu baturage irimo kuko hari uwo yahitanye, ndetse dufite n’abandi benshi barwaye. Turasaba abantu kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi, turabasaba kubahiriza amabwiriza barinda ubuzima bwabo kuko utayanduye wayanduza”.

Uyu muyobozi avuga ko mu Karere ka Rubavu abantu 113 bamaze kuyirwara, muri bo 63 bamaze kuyikira mu gihe 50 bagikurikiranwa n’abaganga.

Avuga ko ibikorwa byo gupima abantu muri aka Karere bigeze ku bantu 7,373, naho abashyizwe mu kato kuva COVID-19 yagera mu Rwanda ari 2,018.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa abantu 2,500 bafatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19, ariko ubuyobozi buvuga ko abantu batirinda uko bikwiye harimo abagenda nyuma y’amasaha abujijwe, abajya mu birori n’ahahurira abantu benshi.

Kugera ku wa gatandatu tariki 22 Kanama 2020, imibare y’abantu banduye COVID-19 mu Rwanda yari igeze ku 2,889. Muri bo harimo 1,754 bamaze gukira, naho abakirwaye bakaba 1,124. Abantu 11 ni bo bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru ndayikemanga ejo niho abaturage bari gukemanga uko abakozi bo muri RUBAVU bakora mu bya covid19 badatanga service nziza ku bayikeneye ndetse bashobora kuba batarabanje kubahugura no kubaganiriza ku buremere w’u murimo bahawe ko usaba kwitanga ukuri n’urukundo, twatanze urugero ku mubyeyi urwaye cancer mubitaro by’i gisenyi aho bita MEDECINE INTERNE wafashwe ibizamini byose muganga akamuha Transfer ngo bamwihutane i Butaro ariko bigasubikwa ngo abanze apimwe covid19 abo bakozi baramupimye ategereza ibisubizo icyumweru kirashira none umurwayi bigaragara ko ubuzima bwe nta cyizere cyo kubaho kubera imikorere mibi iri muri iyo service, ubihakana agere aho twavuze aruguru ku gitanda No14 ntamuti ubuzima bwe nubwo gutabarwa n’abantu bafite impuhwe

FIFI yanditse ku itariki ya: 23-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka