Depite Mukayijore Suzanne yatorewe guhagararira u Rwanda muri PAP
Depite Mukayijore Suzane yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP), umwanya asimbuyeho Nyirarukundo Ignatienne wahinduriwe imirimo akaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri Minisitere y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mukayijore yatowe tariki ya 22 Nyakanga 2020 n’abadepite babana mu nteko ishingamatego ku bwiganze bw’amajwi 76 kuri 80 y’abadepite bitabiriye Inteko Rusange.
PAP mu magambo arambuye bivuga ‘Le Parlement Panafricain’, ikaba yarashyizweho mu kugira ngo igire uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibanire y’abatuye Umugabane wa Afurika.
Iyi nteko ifite icyicaro i Midrand muri Afurika y’Epfo, ikaba igizwe n’abadepite batorwa mu Nteko zishinga amatego mu bihugu bigize umugabane wa Afurika.
PAP yemejwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize umurya wa Afurika yunze Ubumwe, mu kwezi kwa Kamena 2014. Amahame ashyiraho n’iyi nteko asaba ko mu banyamuryango batanu bava mu gihugu, babiri bagomba kuba ari abagore.
Zimwe mu ntego z’iyi nteko harimo korohereza no kugenzura ishyirwa mu bikirwa rya politiki y’umuryango wa AU, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, guteza imbere amahame ya demokarasi n’imiyoborere myiza.
Ohereza igitekerezo
|