RDC yagaragaje gahunda yo gufungura imipaka n’ibindi bikorwa byafunzwe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), Félix Tshisekedi, tariki 21 Nyakanga 2020 yatangaje uburyo ibikorwa byari byarahagaritswe mu kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 bigiye kongera gusubukurwa nyuma y’amezi ane byarahagaze.

Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko ibikorwa bimwe bigiye gufungurwa
Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko ibikorwa bimwe bigiye gufungurwa

Perezida Felix Tshisekedi avuga ko kuva tariki ya 22 Nyakanga ibikorwa by’ ubucuruzi birimo amazu y’ubucuruzi, banki, amazu y’uburiro, utubari, ibyumba by’inama n’ingendo z’abantu benshi bisubukurwa.

Akomeza avuga ko tariki ya 3 Kanama 2020, ari bwo ibikorwa by’amashuri na za kaminuza na byo bizasubukurwa, mu gihe tariki 15 Kanama 2020 hazafungurwa insengero n ibyumba by’amasengesho hamwe n’ingendo zihuza intara zigize igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Biteganyijwe ko hazaba gufungura ibyambu, ibibuga by’indege n’imipaka ndetse hakaba gufungura inzu z’utubyiniro, sitade n’inzu z’ibirori.

Perezida Félix Tshisekedi avuga ko abantu bagomba kubana n’ icyorezo cya COVID-19 nta gihunga.

Ati “Tugomba kujyana n’uburyo bwo kwirinda iki cyorezo kandi biragaragara ko ibikorwa byo kwirinda iki cyorezo bitazahagarara mu gihugu cyacu, nubwo ibikorwa bigiye kugenda bigaruka mu buzima busanzwe ariko hubahirizwa amabwiriza amwe n’amwe”.

Perezida Félix Tshisekedi yagaragarije abatuye RDC ko icyorezo cya COViD-19 cyagize ingaruka ku bukungu n’ubuzima bwa RDC hamwe n’imibereho y’abaturage, asaba abaturage kubaha amabwiriza yashyizweho.

Kimwe mu bikorwa umukuru w’igihugu yagaragaje ko gikomeza gukurikiranwa ni ikirebana no gushyingura aho bigomba gukorwa n’abantu bakeya.

Ashimira itsinda rishinzwe guhangana na COVID-19 kuko ryagabanyije ubukana bw’abagombaga gupfa, buva kuri 11% bugera kuri 2.4%.

RDC ibarirwa ku mwanya wa cyenda muri Afurika mu kugira abantu benshi banduye, n’umwanya wa 12 muri Afurika mu kugira abantu benshi bishwe na COVID-19.

Imibare itangwa na OMS, (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima), igaragaza ko muri RDC habarurwa abarwayi ba COVID-19 bagera kuri 8,534 naho abamaze gupfa ni 196.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka