Abarobyi bishimiye imitego y’uburobyi iri mu igeragezwa

Abaroba isambaza baravuga ko bishimiye imitego yiswe ‘icyerekezo’ ubu iri mu igeragezwa mu gukoreshwa mu burobyi bw’isambaza mu Rwanda, ikaba yasimbura iyindi isanzwe ikoreshwa kuko ifasha mu kuroba isambaza nini.

Bishimiye imitego mishya
Bishimiye imitego mishya

Ni imitego imaze amezi icyenda mu igeragezwa kugira ngo harebwe niba yakwemererwa gukoreshwa mu burobyi bw’isambaza ikazasimbura iyari isanzwe ikoreshwa.

Gahimano Issa ni umurobyi ukorera muri Koperative y’uburobyi izwi nka ‘COPILAC’ avuga ko itandukaniro ry’imitego y’icyerekezo ikoreshwa n’abantu bake aho imitego ibiri ikoreshwa n’umuntu umwe kandi bigatanga umusaruro mwinshi bigendeye ko iroba isambaza nini zigurwa amafaranga menshi.

Agira ati “Iyi mitego isambaza ifata ikilo kigurishwa amafaranga 3,500 mu gihe izindi zigurishwa 3,000 na 2,500 bitewe n’uko zingana”.

Akomeza avuga ko imitego y’icyerekezo igabanya umubare w’abarobyi mu gihe isanzwe ikipe y’abantu icyenda bakaroba isambaza ntoya zigurwa makeya ugereranyije n’izirobwa n’imitego y’icyerekezo.

Iyo mitego ifata isambaza nini ugereranyije n'isanzwe
Iyo mitego ifata isambaza nini ugereranyije n’isanzwe

Gahimano avuga ko imitego y’icyerekezo ikoresha nimero 10 bigatuma bafata isambaza nini, mu gihe imitego isanzwe ikoresha kuva kuri nimero 5 na 6 ndetse hakaba n’abakoresha nimero kane itemewe.

Agira ati “Twishimiye iyi mitego kuko idufasha kubona umusaruro wishimiwe n’abaguzi, ifata isambaza nini zikunzwe kuko zishobora no kubagwa, mu gihe imitego isanzwe bitewe na nimero bakoresha baroba isambaza nto”.

Kimwe mu bikomeje kubangamira ubworozi bw’isambaza mu Kiyaga cya Kivu ni abakoresha imitego itemewe bakaroba udusambaza duto twitwa ‘imigara’.

Cécile Uwizeyimana, umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’amafi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) avuga ko imitego y’icyerekezo ikiri mu igeragezwa kandi ubushakashatsi bw’imikorere yayo butarashyirwa hanze n’ubwo yishimiwe n’abayikoresha.

Ati “Impamvu hatanzwe mikeya ni uko ikiri mu igeragezwa kandi ntiharagaragazwa umwanzuro ku mikorere yayo, icyo twemera ni uko ifata isambaza nini kurusha iyari isanzwe, ikindi ikaba ikoreshwa hagati mu mazi bigatuma idashobora kuroba isambaza zitarakura”.

Ibikorwa by’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda byakomeje gukora ariko abarobyi basabwa kwitwararika amabwiriza abasaba kugabanya umubare w’abakoreshwa mu itsinda riroba hamwe.

Mu Rwanda hamaze gucukurwa ibyuzi by’amafi biri ku buso bwa hegitari 272 bituma umusaruro w’amafi mu Rwanda wiyongera ugera kuri toni bihumbi 35 ku mwaka, naho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, biteganyijwe ko umusaruro w’amafi mu gihugu uzagera ku toni 45,000.

Kuva muri 2018 u Rwanda rufite gahunda yo kongera umusaruro w’amafi uboneka buri mwaka ukagera kuri toni ibihumbi 112 muri 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi mitego ndabona ishobora kuba igisubizo cy’uburobyi bw’isambaza mu kiyaga cya kivu byagaragaraga ko uburyo bwakoreshwaga bushaje kandi bukorwa gusa n’abifite.

Kamali yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka