Polisi yahagurukiye abakwiza ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga

Polisi y’u Rwanda yatangiye kugeza mu bugenzacyaha abakwiza ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga nyamara birengagije ukuri.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Tariki 12 Nyakanga 2020, uwitwa Hamuli Ruben ufite imyaka 26 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 arimo kutambara agapfukamunwa.

Ku butumwa Hamuli yashyize ku rukuta rwa twitter ye, avuga ko yafashwe arengana kuko bamufashe aguze icyo kurya Polisi igahita imufata.

Yagize ati “Bishoboka bite ko umuntu gura ikintu muri superrnarche (iduka) yajya kukirya polisi ikamufata ngo amanuye agafukamunwa, bagushyira mu modoka ugasanga n’amategeko yo kwirinda #covid-19 atanakurikijwe mu modoka babajyanyemo, Coaster yuzuye. Ibi ni Rubavu biri kubera @Rwandapolice”.

Polisi y’u Rwanda yahise imusubiza ko bagiye kubikurikirana. Ubutumwa bwo kuri twitter ya Polisi bugira buti “Mwaramutse Hamuli, murakoze ku makuru mutanze, reka tuyakurikirane. Gutwara abantu bigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda #Covid-19”.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Polisi, Hamuli yongeye gutanga ubundi butumwa asaba imbabazi ku byo yakoze.

Agira ati “Ndasaba imbabazi kuri iyi twitter natangaje ku manywa, no kwisegura ku nzego z’umutekano. Ibyabaye ku manywa byatewe n’uburyo nitwaye bitari byiza”.

Hamuli yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko hari abafatirwa mu makosa bakajya kwandika ibitari byo ku mbuga nkoranyambaga, kandi babibonye inshuro nyinshi bagerageza kwigisha ariko ntibicika ku buryo abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa.

CP Kabera avuga ko kuba Polisi ihagarika umuntu atubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abantu badakwiye gukwiza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39, ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka