RwandAir yasubukuye ingendo Kigali - Rusizi

Sosiyete itwara abantu mu ndege, RwandAir, yasubukuye ingendo zayo hagati ya Rusizi na Kigali nyuma y’uko izi ngendo zari zarahagaze biturutse ku cyorezo cya COVID-19.

Indege ya RwandAir itwara abagenzi yakandagiye ku kibuga cya Kamembe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020 saa munani na 46 itwaye abagenzi bavuye i Kigali bagiye mu Karere ka Rusizi, ihita itwara abagenzi bashaka kuva i Rusizi bagana i Kigali.

Ni urugendo rwarimo abaturage bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko bashakaga gukomeza ingendo mu bihugu bya Dubai n’u Bushinwa nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze bari mu gihugu cyabo batemerewe kugenda kubera ko ingendo zari zarahagaze.

Bamwe mu bagenzi bageze mu Karere ka Rusizi batangarije RBA ko bari bakumbuye ingendo zo mu ndege zibajyana i Kamembe, mu gihe abandi bari bakeneye gusura ibikorwa byabo baheruka mbere y’icyorezo cya COVID-19.

Umuhire Celine ushinzwe ubucuruzi muri RwandAir mu Karere ka Rusizi, Rubavu, Goma na Bukavu, avuga ko RwandAir izajya ikora ingendo ebyiri mu cyumweru harimo ku wa kabiri no ku wa gatanu ariko hateganywa n’izindi ngendo zikorwa nijoro nyuma y’uko hazaba hamaze gushyirwa amatara.

Uyu muyobozi avuga ko Umunyarwanda ukoze urugendo Kigali - Rusizi bimusaba Amadolari ya Amerika 140 kugenda no kugaruka (ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 130 by’Amafaranga y’u Rwanda), naho ugenda gusa atagaruka bimusaba amadolari 115, mu gihe umunyamahanga bimusaba amadolari 170 kuzamura.

Ibi biciro byari bisanzweho mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda ingendo zigahagarara. Ku Banyarwanda bashaka gukoresha indege ya RwandAir mu rugendo rwa Kigali - Rusizi bafite umwana utarengeje imyaka 2 ngo bishyurira umwana amadolari 10.

Ubuyobozi bwa RwandAir mu Karere ka Rusizi buvuga ko mbere y’uko umuntu afata indege agomba kubanza kugaragaza ko yapimwe icyorezo cya COVID-19 kandi atayanduye, akagaragaza icyangombwa kitararenza amasaha 72.

Mbere y’uko indege ihaguruka abagenzi bapimwa umuriro, no kwibutswa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo gukaraba no kwambara neza agapfukamunwa neza.

Umuhire Celine yatangarije Kigali Today ko abatuye i Rusizi na Nyamasheke bakwiye kwitabira gukoresha indege ya RwandAir mu gihe bajya i Kigali kuko biborohereza urugendo.

Agira ati « Ubusanzwe urugendo rwa Rusizi-Kigali rufata amasaha arindwi cyangwa akarenga bitewe n’umuhanda, ariko ukoresheje indege bisaba iminota 25 ku madolari 140 kugenda no kugaruka. »

Ingendo z’indege zakomorewe mu Karere ka Rusizi mu gihe kataremererwa guhahirana n’utundi turere kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyahagaragaye. Izo ngendo zizafasha abaturage bo mu mujyi wa Bukavu bakenera kujya hanze y’igihugu cyabo kandi ibibuga by’indege bitarafungurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka