Mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2012 no gutangira umwaka wa 2013, abaturage batuye umurenge wa Mudende mu karere ka Rubavu bakoze ubusabane babaga inka 50.
Abanyamuryango ba FPR bo mu karere ka Rubavu bavuga ko hari byinshi umuryango wabagejejeho birimo iterambere n’imibanire myiza, bakavuga ko gahunda yo guteza imbere ubuzima yageze kubana bose kandi ari igikorwa cyo kwishimira.
Umukecuru Nyirarugendo Debola ukomoka mu karere ka Rubavu amaze imyaka 100 avutse akaba afite abamukomokaho bagera ku 170. Isabukuru y’imyaka ijana yayizihije taliki 29/12/2012.
Abakozi b’akarere ka Rubavu bahemberwa muri Banki y’abaturage (BPR) baravuga ko iyi Banki yabarishije imikuru nabi itabagezaho imishahara yabo ariko ubuyobozi bw’iyo banki buvuga ko ikibazo cy’abakozi b’akarere bahemberwa muri BPR cyatewe n’akarere atari banki.
Bamwe mu bafite amahoteli mu karere ka Rubavu bavuga ko umubare w’abazaga kuhizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka wagabanutse bitewe n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Abadiventiste b’intara ya Mudende mu karere ka Rubavu bageneye abagororwa bo muri gereza ya Rubavu toni ebyiri z’ibirayi. Iki gikorwa cyashimwe n’ubuyobozi bwa gereza ya Rubavu kuko byungura byinshi mu mibereho y’imfungwa n’abagororwa.
Umunyecongo witwa Munyarutete Auguste yahungiye mu Rwanda taliki 23/12/2012 yarashwe ku kaboko ubu akaba avurirwa mu bitaro bya Gisenyi.
Rutarindwa Joseph Desire uyobora akagari ka Kinyanzovu, umurenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu arahamagarira abaturage gusezerana imbere y’amategeko no kuboneza urubyaro kuko byagaragaye ko iyo bidakozwe byongera amakimbirane mu miryango.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Rubavu bavuga bashima komisiyo y’amatora ku biganiro ibagenera bya Demokarasi no kubakangurura uruhare rwabo mu matora yo mu nzira ya demokarasi.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, taliki 14/12/2012, Babyukiye mu gikorwa cyo kwipimisha icyorezo cya SIDA kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse bafate ingamba bazatangirana umwaka wa 2013.
Hakorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gisenyi basanze gare yashyirwa aho yahoze ariko hatangiye kubahwa isoko rya kijyambere. Akarere kemera ko gare yazubakwa ahari isoko rizimurirwa ahari kubakwa isoko rishya.
Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu batunguwe no kubona inka y’umworozi witwa Kazungera ibyara inyana ebyiri n’ikimasa tariki 04/12/2012. Bamwe mu baturage batangaje ko basanga ari nk’igitangaza.
Abagize ihuriro ry’abafite ubumuga « Ubumwe Community Center » batanze ibikoresho by’isuku ku mpunzi z’Abanyecongo 130 ziri mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu zakuwe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.
Abaturage bakorera mu isoko rya Bazirete mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu bavuga ko bakwiye gufashwa kwimura isoko ryabo kuko batakibona abaguzi b’ibicuruzwa byabo kubera ko umuhanda wanyuraga ku isoko wimuwe.
Kuri uyu wa kabiri tariki 04/12/2012, akarere ka Rubavu na Polisi y’igihugu bashyizeho ubufatanye bwihariye mu kurwanya ibyaha no gufasha abaturage kwiteza imbere.
Abanyarwanda bane bari bafashwe bunyago na FDLR kugira ngo itaraswa n’ingabo z’u Rwanda zari zayigose bashoboye kugaruka mu Rwanda.
Kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012, Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yasuye akarere ka Rubavu aganira n’abaturage bahungabanyijwe n’imirwano yabaye hagati ya FDLR n’ingabo z’u Rwanda tariki 27/11/2012 mu mirenge ya Bugeshi na Cyanzarwe.
Abaturage batuye mu duce abarwanyi ba FDLR banyuzemo ubwo bateraga mu Rwanda tariki 27/11/2012 bavuga ko abo barwanyi baranzwe no gufata abaturage bugwate no gusahura ibyo bahuye nabyo bakabyikoreza abaturage.
Impunzi zakuwe mu byazo n’intambara yahuje ingabo za Leta ya Congo n’ingabo z’umutwe wa M23, kuwa Kane taliki 15/11/2012 zigahungira mu Rwanda, zivuga ko zidashaka kujya mu nkambi ya Nkamira kuko bizeye ko amahoro agiye kuboneka iwabo.
Abarozi bibumbiye muri cooperative “KAMU Zirakamwa” yo mu murenge wa Mudende bavuga ko mu mezi ane bamaze guhomba ibihumbi 500 bitewe n’ibyuma rweyemezamirimo yashyize muri iryo kusanyirizo ry’amata bubakiwe ku nguzanyo ya BRD.
Abafite amazu y’uburiro, ubunywero n’acumbikira abagenzi mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu barasabwa kongera imbaraga mu byo bakora bita cyane ku isuku kuko hari aho byagaragaye ko bidakorwa neza.
Ikibazo cy’abantu bagwa mu kiyaga cya Kivu baje koga no kuharuhukira kimaze gutera impungenge ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku buryo bateganya gushyiraho ingamba zituma abagisohokeraho badatwarwa n’amazi baba baje kureba no kwishimishamo.
Minisitiri w’ubutabera, Tharcisse Kagrugarama, atangaza ivugururwa rikomeje gukorwa mu mategeko y’u Rwanda, nta handi ryigeze riba ku isi, kuko rigamije kugira ngo abere Abanyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yatangarije abatrage ayoboye ko ikigezweho mu Rwanda ari ukuzamuka mu iterambere hagendewe ku miyoborere myiza n’umutekano Abanyarwanda bifitiye, nyuma y’igihe kinini rwamaze mu bibazo.
Nyuma yo kwitabira ibiganiro bigamije guhumuriza abaturage no kubashimira ubufatanye n’inzego z’umutekano, umuturage wo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu witwa Ndagijimana yasabye ko yatumiza umwana we uri muri FDLR akagaruka mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano bahuye n’abaturage batuye mu mirenge ya Busasamana na Mudende, tariki 06/11/2012, bishimira imikoranire n’ingabo z’igihugu ndetse banahumurizwa ko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko barindiwe umutekano.
Uruganda rwa Bralirwa ruturanye n’abaturage basenyewe n’umugezi wa Burehe mu karere ka Rubavu, rwabageneye inkunga ya miliiyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda azabafasha kubona ibikoresho byo kubaka mu kandi gace bimuriwemo ka Kanembwe.
Imiryango 192 yangirijwe n’ibiza byabaye muri iki cyumweru dusoza, mu karere ka Rubavu, yashyikirijwe ubufasha bw’ibikoresho byo mu rugo n’iby’isuku bifite agaciro ka miliyoni 15, ku byatanzwe muri Rusizi na Rubavu.
Abarwanyi bane b’umutwe wa FDLR bagaze mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo, aho bari bamaze imyaka 18. Bakigera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 02/11/2012, batangaje ko bari barambiwe kubeshywa ko bazagaruka FDLR imaze gufata ubutegetsi.
Abanyarwanda 98 biberaga muri Kivu y’Amajyepfo, bagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri 18 bibera mu mashyamba. Bavuga ko inyeshyamba za FDLR arizo zabazitiraga, zikababuza kutahuka.