Nyamyumba: barasaba ubufasha mu kwisiramuza

Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba kwisiramuza bidakorerwa kuri mituweli bibabangamiye mu gihe benshi mu baturage bamaze kumva akamaro ko kwisiramuza.

Ikibazo abaturage bagejeje ku muyobozi w’umurenge wa Nyamyumba, Habimana Martin, bavuga ko bakorerwa ubuvugizi bagashobora kwisiramuza kuko bamaze kwakira ibyiza byo kubikorerwa.

Mu kiganiro n’abaturage umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba yijeje abaturage ko nyuma yo kugaragaza abashaka kwisiramuza ubuyobozi bushobora gusaba ibigo nderabuzima hamwe n’ibitaro kubakorera ubuvugizi kuburyo icyo bifuza cyagerwaho.

Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba bashimye ko kwisiramuza bigabanya ibyago yo kwandura agakoko gatera SIDA.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamyumba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba.

Uwo murenge ngo ubarurwamo umubare munini w’abanduye SIDA kubera guturira ikiyaga cya Kivu gisurwa n’abantu batandukanye baje kwishimisha hamwe n’abashoferi baza kurangura inzoga ku ruganda rwa Bralirwa.

Kuba kandi uyu murenge wegereye ikiyaga gikorerwamo uburobyi bukorwa n’abantu bavuye ahantu hatandukanye bituma abaturage bavuga ko bacyeneye guhabwa amahirwe ashoboka mu kwirinda virusi itera Sida birimo no kwislamuza.

Umurenge wa Nyamyumba ubarwamo kuba uri mu mirenge yimukiwemo n’abakora umwuga w’uburaya bari batuye ku musozi wa Rubavu; nyuma y’uko abahatuye bimuwe bakajya gutuzwa ahandi abakora umwuga w’uburaya bahisemo kwiyizira gutura Nyamyumba.

Ngo nubwo minisiteri y’ubuzima irimo gutegura igikorwa cyo gushishikariza abantu kwisiramuza, ngo ntibarindira igihe iki gikorwa kizabera ahubwo bazasaba ubufasha mu bafatanyabikorwa mu by’ubuzima muri uyu murenge ku buryo ababishaka babikorerwa mbere; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’umurenge wa Nyamyumba.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka