Ubwo bufatanye buzatuma Abanyarubavu bashobora kubaho neza haba mu bikorwa by’iterambere, mu kurwanya isuri, kubakira abatishoboye, gahunda ya Girinka hamwe no guhashya ibiyobyabwenge; nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege.
Iyi gahunda yahujwe no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho rwasabwe kubigendera kure no gutanga amakuru kubabyinjiza mu gihugu n’ababicuruza.
Akarere ka Rubavu kaza ku isonga mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu zindi ntara ariko siho bikorerwa. Mu gikorwa cyo kwamagana ibiyobyabwenge mu rubyiruko hakusanyijwe ibiyobyabwenge bwafatiwe mu karere ka Rubavu bifite agaciro ka miliyoni 35.
Akarere ka Rubavu kiyongereye mu mu turere dufite umubano wihariye na Polisi y’igihugu nyuma ya Gatsibo, Nyanza, Kicukiro na Burera.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|