Kanama: Abafite amazu yakira abantu barakangurirwa kugira isuku

Abafite amazu y’uburiro, ubunywero n’acumbikira abagenzi mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu barasabwa kongera imbaraga mu byo bakora bita cyane ku isuku kuko hari aho byagaragaye ko bidakorwa neza.

Umurenge wa Kanama uri mu mirenge igize akarere ka Rubavu ugaragaza iterambere ryihuse kandi hakabamo n’amazu yakira abantu ku buryo hatabaye gukurikirana abakora akazi ko kwagira abantu no kubazimanira bishobora kugira ingaruka ku bakirwa ndetse no kubakora ako kazi.

Mu nama y’umunsi umwe yahuje abafite restaurants, utubali n’amahoteli, tariki 13/11/2012, hagaragajwe ko abakora akazi ko kwakira abantu bagomba kongera imbaraga mu byo bakora.

Inama nk’izo ngo zituma bibutswa inshingano zabo bakarushaho kuzitunganya uko bikwiye ibyari byarazambye bigakosorwa; nk’uko byemezwa na Ruhamanya Jean Marie Vianney ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu Karere ka Rubavu.

Nubwo ikibanzweho ari ukugira isuku, abikorera mu karere ka Rubavu bongeye kwibutswa ko gutanga serivisi nziza ari kimwe mubituma ibyo bakora bigira imbaraga. Abatanga serivisi mbi ngo baba bisenyeye ibyo bakora kuko uhawe serivisi mbi atagaruka bikabatera igihombo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka