Nyamyumba: Abaturage bipimishije SIDA ngo barangize umwaka bazi uko bahagaze
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, taliki 14/12/2012,
Babyukiye mu gikorwa cyo kwipimisha icyorezo cya SIDA kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse bafate ingamba bazatangirana umwaka wa 2013.
Umuturage witwa Nizeyimana Gabriel yahamagariye abaturage kwipimisha kuko bibafasha kumenya uko bahagaze no gufata ingamba zo kubaho.
Nyuma yo kubaza abitabiriye igikorwa cyo kwipimisha kumubwira uko ahagaze bakamubwira ko babona ari muzima, yabatangarije ku mugaragaro ko abana na virus itera SIDA kandi afata imiti.

Nizeyimana avuga ko kwipimisha byatumye afata ingamba zo kubana neza n’uwo babana badacana inyuma kandi ashobora gukurikirana ubuzima bwe aho afata imiti y’ababana na SIDA kandi avuga ko afite ubuzima bwiza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|