Minisitiri Karugarama yishimira ibyagezweho mu butabera bw’u Rwanda

Minisitiri w’ubutabera, Tharcisse Kagrugarama, atangaza ivugururwa rikomeje gukorwa mu mategeko y’u Rwanda, nta handi ryigeze riba ku isi, kuko rigamije kugira ngo abere Abanyarwanda.

Minisitiri Karugarama avuga ko nyuma y’imyaka 18 mu Rwanda habaye Jenoside, igihano cyo kwica cyakuweho. U Rwanda rugaca agahigo mu guca imanza nyinshi mu gihe gito, aho mu myaka 10 haciwe imanza zigera hafi kuri miliyoni ebyiri.

Abanyarwanda bari hagati ya miliyoni na miliyoni 1,3 nibo bakatiwe n’inkiko gacaca ku cyaha cya Jenoside, ariko abagera ku bihumbi 37 gusa nibo bari muri gereza kandi nabo bizagera mu 2.020 bararangije igihano.

Minisitiri Karugarama avuga ibyo biri mu byo Abanyarwanda bagezeho, bakwiye kwishimira, kuko kitigeze kiba ahandi ku isi. Avuga ko n’ubwo haba hari aho bitagenze neza, byasubirwamo ariko inkiko gacaca zatanze umusaruro kugera kuri 99%.

N’ubwo inkiko gacaca zasojwe, Minisitiri Karugarama avuga ko igishishikaje Leta y’u Rwanda ari ukwimakaza umuco w’ubutabera ukagera kuri wese, ubutabera budaheza mu nzira abaturage bajya mu nkiko, ubutabera butadindiza ubukungu bw’igihugu.

Mu Rwanda habarurwa abunzi bagera ku kubihumbi 31, bacyeneye gufashwa kugira ngo bakore inshingano zabo neza bikazatuma Abanyarwanda bacika kumuco wo guhora mu nkiko.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije abatuye akarere ka Rubavu, ubwo yabagenderraga kuwa Kane tariki 08/10/2012, aho yababwiye ko batagomba kugira ikibazo cy’ababunganira mu mategeko kandi hari abo Leta yishyura, bagomba kugira inama abaturage kubirebana n’amategeko.

Yavuze ko karere haba abanyamategeko batatu bishyurwa na Leta, harimo ushinzwe gukurikirana ibibazo by’abagore n’abana.

Mu bibazo byinshi Minisitiri Karugarama yakiriye nyuma yo kuganira n’abaturage, bamugejejeho uburyo badacyemurirwa ibibazo n’inzego zigomba kubicyemura harimo n’abagomba kurangiza imanza.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheih Bahame Hassan, yavuze ko ibibazo babicyemura ahubwo hari abatishimira uko byacyemuwe, abandi bagakunda guhora mu manza. Anasaba ko abaturage bakunda guhoza abandi mu manza bakwiye kujya babiryozwa.

Minisitiri Karugarama yatangaje ko ibibazo byinshi biterwa no kutamenya amategeko, abandi bigaterwa no kutigirira icyizere.

Sylidio sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka