Rubavu : Hari ibicuruzwa biborera ku mupaka bigateza umwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko bufite ikibazo cy’ibicuruzwa biborera ku mupaka hakabura aho kubyerekeza kubera kubura ubushobozi bwo kubyangiza.

Ibicuruzwa birimo umuceri, amavuta ya mukorogo, urumogi, n'ibindi biborera ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi bigateza umwanda n' umunuko
Ibicuruzwa birimo umuceri, amavuta ya mukorogo, urumogi, n’ibindi biborera ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi bigateza umwanda n’ umunuko

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko iki kibazo kimaze igihe ndetse ko bimwe mu bicuruzwa byangiritse biri ku mupaka ariko badafite aho kubyerekeza.

Ni ibicuruzwa biri mu bwoko bw’ibibora, ibitabora nk’amavuta ya mukorogo hamwe n’urumogi, Mulindwa akavuga ko Akarere gakeneye ubushobozi bwo kubyangiza n’aho bigomba kujyanwa hateguwe.

Iyo ugeze ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka Petite Barriere mu kigo kijyanwamo ibicuruzwa kizwi nka Magerwa ni ho ibyo bicuruzwa byangiritse bibikwa, bikaba biteye umwanda kuko hari n’ibyahaboreye bitarahakurwa.

Mulindwa aganira na Kigali Today yagize ati « hari ibicuruzwa biva kure, byagera hano hakaboneka ibyangiritse kandi ntabwo twabyohereza mu kindi gihugu, icyo gihe ibyangiritse birasigara. »

Uretse ibiva hanze bikomeza mu bindi bihugu byangirika bigasigara mu Rwanda hari n’ibicuruzwa biva mu bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byinjira mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigafatwa.

Agira ati «Hano tugira ibicuruzwa dufata bitagomba kwinjira mu gihugu, urugero nk’urumogi, hari amavuta yo kwitukuza atemewe, amashashi n’ibindi bicuruzwa bitewe mu Rwanda, iyo tubifashe birabikwa ariko iyo bibaye byinshi hakenera aho bijyanwa bikangizwa. »

Zimwe mu mpungenge ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ni uko hari ibicuruzwa bikeneye umwihariko kandi bikaba bisaba ubushobozi burenze ubw’akarere kugira ngo byangizwe ndetse bishyirwe aho bitagira ingaruka ku baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko bagerageje gukoresha ibitaro bya Gisenyi mu kwangiza ibi bicuruzwa kuko n’ubundi ibitaro bigira uburyo byangiza imiti n’ibikoresho byabyo, ariko basanze bihenze.

Agir ati « twakoze inyigo n’ibitaro bya Gisenyi, dusanga kwangiza ikilo kimwe nibura bidusaba amafaranga igihumbi. Ibaze amatoni dufata ukube n’ayo mafaranga, byagora ubushobozi dufite. »

Abayobozi barimo Minisitiri w'Inganda n'Ubucuruzi mu Rwanda, Prudence Sebahizi, baherutse gusura ibyo bicuruzwa byangirikiye muri MAGERWA
Abayobozi barimo Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi mu Rwanda, Prudence Sebahizi, baherutse gusura ibyo bicuruzwa byangirikiye muri MAGERWA

Nubwo ubuyobozi butagaragaza ingano y’ibicuruzwa bigomba kwangizwa, Kigali Today yabonye ikirundo cy’umuceri waboreye kuri Magerwa, ikirundo cy’imyenda ya Caguwa yafashwe, n’ibindi bicuruzwa bitazwi byose bikenewe kuhakurwa.

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi mu Rwanda, Prudence Sebahizi, aherutse kubwira Kigali Today iki kibazo kigiye kwigwaho kigahabwa umurongo.

Yagize ati « Ni ikibazo kuba hari ibicuruzwa biborera ku mupaka. Tugiye gukora ubuvugizi harebwa uko bizajya bihakurwa, ibibora bikorwemo ibindi nk’ifumbire cyangwa ibiryo by’amatungo naho ibigomba kwangizwa hashakwe uburyo byangizwa kandi bitagize ingaruka ku buzima bw’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka