Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yasabye ba Minisitiri b’Ingabo n’umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba gufata umwanya bagasuzumira hamwe ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano muri Afurika.
Mu mpera z’iki cyumweru, Abanyarwanda benshi by’umwihariko ababa mu mahanga baraba bahanze amaso i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahagiye kubera Rwanda Day.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika arashimira mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame n’Ingabo z’u Rwanda ku muhate bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye.
Insengero ziri mu bikorwa remezo byangijwe n’ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gushyingura abaturage 13 bapfuye bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abarokotse ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN bitabiriye umuhango wo kwibuka ababo bishwe n’uyu mutwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2019 ndetse no muri uyu mwaka wa 2022.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haherutse kuba Inteko rusange z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Utugari, barebera hamwe ibyagezweho, bafata n’ingamba z’ibindi bateganya gukora mu rwego rwo guteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.
Mu minsi yashize, Umunyamakuru wa Kigali Today yagiriye uruzinduko rw’icyumweru mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu rwego rwo kureba uburyo abaturage bakomeje gusubira mu byabo nyuma y’aho Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zitsinze imitwe y’iterabwoba.
Abaturage bo mu gace kitwa Olumbi muri Palma mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, barashima Ingabo na Polisi by’u Rwanda babafasha kugira ubuzima bwiza hejuru yo kubacungira umutekano.
Mocimboa da Praia ni kamwe mu turere tubiri tw’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique turinzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ari zo Ingabo na Polisi by’u Rwanda.
Kigali Today iri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu rwego rwo kureba uburyo Ingabo na Polisi by’u Rwanda babayeho, n’umusanzu bakomeje gutanga mu kugarura umutekano muri iyi Ntara.
Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yemera ko kubera ibyaha yakoreye sosiyete, ari ngombwa kugororwa. Avuga ko iyo umugororwa aranzwe n’ikinyabupfura aba afite amahirwe yo kwandikira Umukuru w’Igihugu akamusaba imbabazi kandi ko na we ari byo ateganya.
Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyavuguruwe. Uyu muhango wabereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.
Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryagaragaje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Murambi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo) yagaragaje umwihariko w’uko yakozwe mu gihe gito hicwa benshi, hakaba hari n’abagore bari baribumbiye mu cyo bise Interamwete bagamije gutera akanyabugabo basaza babo ngo badacika intege mu kwica.
Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yagiranye ikiganiro na Kigali Today nyuma y’isomwa ry’umwanzuro n’urukiko rw’ubujurire mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Yavuze ko hari aho batanyuzwe.
Sergent Lubega Ibrahim yahoze mu ngabo z’u Rwanda, icyo gihe zitwaga APR. Ni umunya-Uganda wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda ubwo habagaho gusezerera abanyamahanga.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruzasoma umwanzuro mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20, kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021.
Jean Michel Habineza ni umwe mu bana bane ba Nyakwigendera Amb. Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana. Mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma umubyeyi we, Jean Michel yavuze ijambo rikomeye ndetse rikora ku mutima. Yagarutse ku byaranze ubuzima bwa se wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco.
Ambasaderi Joseph Habineza wari uzwi cyane nka Mr Joe witabye Imana mu minsi ishize, yasezewe bwa nyuma kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.
Ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwarwo Umubiligi Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.
Mu kwezi kwa kane 2020, ni bwo urubyiruko rw’abakorerabushake rwinjiye mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ni bwo abasore n’inkumi bambaye udukote tudasanzwe batangiye kugaragara bahagaze ahantu hahurira abantu benshi nko ku masoko, ku nsengero, aho abantu bategera imodoka n’ahandi hatandukanye.
Kuva tariki ya kabiri kugeza tariki eshatu Kanama 2021, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko (state visit) rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Ni uruzinduko rwa mbere Perezida Suluhu agiriye mu Rwanda kuva agiye ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu 2021, asimbuye Dr. John Pombe Magufuli witabye Imana.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyimazemo iminsi ivuyeho.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Abanyeshuri basaga ibihumbi 195 batangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye. Barimo ibihumbi 122 bo mu cyiciro rusange, mu gihe abarangiza umwaka wa gatandatu ari ibihumbi bisaga 50, naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bakaba ibihumbi 22.
Leta yatangiye gutanga ibiribwa ku baturage b’amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’utundi turere umunani turi muri gahunda ya Guma mu Rugo. Mu mujyi wa Kigali, iyi gahunda yatangiriye mu Mirenge 12 ikomereza no mu yindi mirenge.
Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gupima COVID-19 mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali. Ni igikorwa kigamije kugaragaza ishusho rusange ya COVID-19 muri Kigali no kumenya ubwandu buri mu baturage. Muri iki gikorwa cy’iminsi ibiri, biteganyijwe ko hapimwa nibura 15% by’abaturage. Abapimwa bagezwaho ubutumire (…)
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ubushakashatsi isanzwe ikora buri myaka itanu, igaragaza ko ubwiyunge bumaze kugera kuri 94.7% ,buvuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 intambwe yari kuri 82.3%.
Bimaze kumenyerwa ko buri tariki ya 4 Nyakanga ku Munsi wo Kwibohora, hatahwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage badakunze kuba bafite amacumbi, mu rwego rwo kubafasha kwibohora ubukene no kwiteza imbere.