Cabo Delgado: Uburyo RDF yabohoje Umujyi wa Mocimboa da Praia (Video)

Mocimboa da Praia ni kamwe mu turere tubiri tw’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique turinzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ari zo Ingabo na Polisi by’u Rwanda.

Mu nzira werekeza mu mujyi wa Mocimboa da Praia, ugenda uhura na bimwe mu bimenyetso bigaragaza uburyo habereye imirwano ikomeye, ndetse n’ingaruka yagize ku buzima bw’ako gace.

Umunyamakuru wa Kigali Today, Richard Kwizera, yasuye uyu mujyi, aganira n’abaturage bashimira cyane inzego z’umutekano zabafashije mu guhashya inyeshyamba no kugarura umutekano.

Muri iki cyegeranyo, aratugezaho ibyerekeranye n’urugamba rwo kubohoza aka gace ndetse n’umukino wa gicuti mu mupira w’amaguru wahuje abasirikare b’u Rwanda n’abaturage ba Mocimbao da Praia.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka