Kugenderana kw’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni kimwe mu bikorwa byaranze icyumweru gishize.
Tariki ya 26 Mata 2021 ni umunsi utazibagirana mu buzima bw’abasore n’inkumi 721 bari basoje amasomo yabo abemerera kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda nka ba Ofisiye bato, bahabwa n’ipeti rya Sous-Lieutenant. Ibi babigaragaje muri ’morale’ n’ibyishimo bidasanzwe nyuma y’umuhango wo kubambika ipeti ya Sous-Lieutenant, (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021 nibwo hari hategerejwe kumvwa inzitizi zitangwa na Paul Rusesabagina zituma adashobora kuburana mu mizi. Ni urubanza ruri kuburanishwa n’urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza.
Kigali Today yagiranye ikiganiro na Jean Michel Iyamuremye, Umuganga akaba n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe muri Centre Psychotherapeutique Icyizere ihereye mu Kagari ka Niboye, Akarere ka Kicukiro.
Ni umuhango wabereye ku bitaro bya Kacyiru. Uyu muhango wabanjirijwe n’isengesho ryo kumusabira ryabereye iwe mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro. Prof. Thomas Kigabo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Abaturage barenga miliyoni 18 bagejeje igihe cyo gutora, bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda kuri uyu wa Kane tariki 14 Mutarama 2021.
Mu Giporoso hafatwa nk’amarembo y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse n’Intara y’Iburasirazuba. Ni agace gaherereye mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe.
Umwaka wa 2020 Abanyarwanda bawufataga nk’udasanzwe kuko bawumvaga nk’inzozi kuva muri 2000, ubwo u Rwanda rwihaga icyerekezo 2020 benshi bazi nka ‘Vision 2020’.
Mu myaka mike ishize, hagiye hagaragara abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba binjira mu nzego z’ubuyobozi, bamwe bakaba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Kuva saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 07 Kamena 2019, abanyakigali bitabiriye siporo rusange ya Nijoro izwi nka ’Kigali Night Run’, bahagurukira kuri rond point yo kuri KBC, bakora urugendo rungana na Kilometero 5.4.
Impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Gatsata muri Gasabo yahitanye abantu batatu abandi batandatu barakomereka bikomeye.