EASF: U Rwanda rwashyikirije ubuyobozi Somalia (Video)
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yasabye ba Minisitiri b’Ingabo n’umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba gufata umwanya bagasuzumira hamwe ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano muri Afurika.
Ibi Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ihuza aba Minisitiri b’Ingabo n’umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yateraniye I Kigali muri Kigali Convention Centre.
Ba Minisitiri b’Ingabo n’umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bateranye mu rwego rw’inama ngarukamwaka y’umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force).
“Aka kanama gakwiye kwibanda cyane mu gushakira umuti ibibazo bitera amakimbirane n’umutekano mucye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Mfite icyizere ko binyuze mu bufatanye no guhuriza hamwe, dushobora kugira intambwe dutera mu gukumira, guhangana no gukemura amakimbirane habe muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange,”.
Inama ya 33 y’umutwe wa EASF yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 20 ishize y’ubushake mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere.
Inama y’umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba igizwe n’ibice bitatu; Inama y’impuguke, iy’abagaba bakuru b’Ingabo ndetse n’Inama ya ba Minisitiri b’Ingabo.
U Rwanda rusoje manda y’umwaka umwe ruyoboye umutwe wa EASF. Ku munsi wa nyuma w’iyi nama, habayeho guhererekanye ubuyobozi ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ingabo n’abagaba bakuru b’Ingabo, hagati y’u Rwanda na Somalia. Minisitiri w’Ingabo wa Somalia Abdulkadir Mohamed Nur, ni we ugiye kuyobora umutwe wa EASF mu gihe cy’umwaka.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda avuga ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu guhugura abasirikare, abapolisi n’abasivile bose bagize uyu mutwe w’Ingabo.
“Hari ibikorwa dukora bigamije gukumira amakimbirane, kuko n’ubwo wagira ubushobozi bwo gutabara, byaba byiza ugize n’ubushobozi bwo gukumira mbere y’uko amakimbirane aba. Ibindi bikorwa dukora, harimo gukurikirana amatora mu bihugu byo muri aka Karere,”.
Umuyobozi mushya w’umutwe w’Ingabo wa EASF akaba na Minisitiri w’Ingabo wa Somalia Abdulkadir Mohamed Nur avuga ko hakenewe ibitekerezo bishya mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati“Somalia ni igihugu cyahuye n’ibibazo by’intambara n’amakimbirane mu myaka 30 ishize, ndetse n’ubu turacyahanganye n’imitwe y’iterabwoba mu gihugu cyacu. Nta muntu uturusha kumenya akamaro ko kugira amahoro n’umutekano."
Umutwe w’Ingabo wa EASF ugizwe n’ibihugu icumi birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Soudan, Uganda n’u Rwanda.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|