Perezida Kagame mu bitabiriye ‘Car free Day’ kuri iki cyumweru (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madame kuri iki cyumweru bifatanyihe n’abandi Banyarwanda n’Abanyamahanga batuye mu Rwanda muri Siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ yitabiriwe n’abagenda n’amaguru, abagenda ku magare ndetse n’urubyiruko rugenda ku nkweto zifite amapine.

Iyi siporo yanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu barimo minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Jonston Busingye.

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 1 )

Sport ni nziza cyane.Iturinda indwara igatuma turamba.Ariko ntabwo itubuza kurwara,gusaza no gupfa.Nta nubwo twarenza imyaka 100,n’iyo twakora sport buri munsi.UMUTI wabyo ni uwuhe?Nta handi tuwusanga uretse muli bible.Muli ibyahishuwe 21 umurongo wa 4,havuga ko muli paradizo indwara n’urupfu bizavaho.Aho ni mu isi nshya dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Niyo mpamvu Yesu yadusabye ko niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo,tugomba gushaka Imana cyane,aho guhera gusa mu gushaka ibyisi.Nkuko dushyira imbaraga nyinshi mu gushaka ibyisi no gukora sport,ni nako tugomba gushaka Imana.

hitimana yanditse ku itariki ya: 6-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka