Kwibuka25: Umunsi wa mbere w’inama mpuzamahanga ku gukumira Jenoside (Amafoto)
Atangiza inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri, Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida wa Nigeria, yashimye uburyo u Rwanda rwabashije kwikura mu bibazo rwasigiwe na Jenoside kugeza ubwo kuri ubu ari intangarugero mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’amahoro n’iterambere.

Muri iyi nama yanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame, Obasanjo yibukije uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakanguye Afurika mu bijyanye no kwikemurira ibibazo atanga ingero za Somalia, Sudani y’Epfo ndetse na Darfur.
Obasanjo w’imyaka 82 yayoboye Nigeria hagati y’1999 na 2007, yemeza ko politike idashingiye ku moko ari yo iramba nubwo ngo itoroha. Atanga urugero rw’igihugu cye kigizwe n’amoko arenga 300.





















Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
@Kigalitoday.com, muzajye muvugisha amafoto yanyu.