Tugutembereze ibirunga wirebere ingagi zahogoje amahanga - AMAFOTO

U Rwanda rumaze kuba ubukombe ku isi kubera ubukerarugendo bwarwo bukurura abantu benshi bavuye imihanda yose y’isi, aho ingangi zo mu Birunga ziri mu bikurura benshi.

Igitangaje ni uko benshi mu Banyarwanda batitabira gusura izi ngagi ngo barebe ubwiza butatse igihugu cyabo.

Ni muri urwo rwego Kigali Today yabateguriye urugendo mu mafoto, kugira ngo mwirebere kuva ku ntangiriro kugera ku musozo uko urwo rugendo ruba rumeze.

Urugendo rwo gusura ingagi rurashimishije kandi ruratangaje. Niba utarasura ingagi cyangwa uteganya kuzisura mu minsi ya vuba, dore uko urugendo ruteye na bimwe mu byo ugomba kwitega.

Ibyo tutari bukwereke ni ibanga uzamenya umunsi uzagerayo imbonankubone, kugira ngo tugutere amatsiko. Ryoherwa n’amafoto akurikira:

Umuhanda wa Musanze werekeza Kinigi iyo uwugezemo uba utangiye urugendo rugana mu Birunga
Umuhanda wa Musanze werekeza Kinigi iyo uwugezemo uba utangiye urugendo rugana mu Birunga
Baba baguteguriye n'inkoni wakwitwaza mu rugendo ruba rutoroshye
Baba baguteguriye n’inkoni wakwitwaza mu rugendo ruba rutoroshye
Izo ni zimwe mu nyubako zigezweho usanga mu nkengero za Pariki y'Ibirunga
Izo ni zimwe mu nyubako zigezweho usanga mu nkengero za Pariki y’Ibirunga
Iyo ni yo nseko wakirizwa n'abaturiye iyi pariki
Iyo ni yo nseko wakirizwa n’abaturiye iyi pariki
Iyo uhindukije amaso uhita usanga ukikijwe n'ibirunga bitandukanye. Iki ni ikirunga cya Muhabura
Iyo uhindukije amaso uhita usanga ukikijwe n’ibirunga bitandukanye. Iki ni ikirunga cya Muhabura
Abo bana baturiye mu nkengero za Pariki y'Ibirunga baba bibereye mu turimo dutandukanye
Abo bana baturiye mu nkengero za Pariki y’Ibirunga baba bibereye mu turimo dutandukanye
Iyo uhagaze mu Kinigi ukitegereza inyuma aho uturutse, iyo niyo shusho ubona y'igicu cyapfutse Umujyi wa Musanze
Iyo uhagaze mu Kinigi ukitegereza inyuma aho uturutse, iyo niyo shusho ubona y’igicu cyapfutse Umujyi wa Musanze
Aka gace keramo n'ibigori utasanga ahandi mu Rwanda
Aka gace keramo n’ibigori utasanga ahandi mu Rwanda
Umwe mu baturage uri gukorera Ibireti, kimwe mu bihigwa byinjiza amadevize, bihingwa muri aka gace
Umwe mu baturage uri gukorera Ibireti, kimwe mu bihigwa byinjiza amadevize, bihingwa muri aka gace
Aha ni ho ba mukerarugendo bitegura kujya gusura ingagi bahurira
Aha ni ho ba mukerarugendo bitegura kujya gusura ingagi bahurira
Rimwe mu itsinda ry'abiteguraga gutangira urugendo rwo kureba ingagi, barimo guhabwa amabwiriza y'ibanze
Rimwe mu itsinda ry’abiteguraga gutangira urugendo rwo kureba ingagi, barimo guhabwa amabwiriza y’ibanze
Abashinzwe gutembereza abakerarugendo bakora uko bashoboye kose bagasobanura byinshi ku rugendo
Abashinzwe gutembereza abakerarugendo bakora uko bashoboye kose bagasobanura byinshi ku rugendo
Abashinzwe kuyobora abakerarugendo babikora kinyamwuga
Abashinzwe kuyobora abakerarugendo babikora kinyamwuga
Utwo ni two turango turanga aba 'Guides' bo mu Rwanda
Utwo ni two turango turanga aba ’Guides’ bo mu Rwanda
Aha urugendo ruratangiye
Aha urugendo ruratangiye
Ibyo ni bimwe mu biti byatoyeho urubobi ugenda uhura na byo mu rugendo rwawe ugana mu cyanya cy'ingagi
Ibyo ni bimwe mu biti byatoyeho urubobi ugenda uhura na byo mu rugendo rwawe ugana mu cyanya cy’ingagi
Ubwo ni ubwoko bw'ibytsi byameze ku biti biri muri Pariki y'Ibirunga
Ubwo ni ubwoko bw’ibytsi byameze ku biti biri muri Pariki y’Ibirunga
Inzira yo iba ari inzitane ni ukugenda uyishakisha n'inkoni uba witwaje
Inzira yo iba ari inzitane ni ukugenda uyishakisha n’inkoni uba witwaje
Urwo rubingo barwita "Intoke" (Bamboo shoot), ngo ingagi ruzikunda kubi kuko rutuma zisinda
Urwo rubingo barwita "Intoke" (Bamboo shoot), ngo ingagi ruzikunda kubi kuko rutuma zisinda
Urugendo ruba ari inzirane ariko umu "Guide" arabayobora ku buryo ntawusigara inyuma
Urugendo ruba ari inzirane ariko umu "Guide" arabayobora ku buryo ntawusigara inyuma
Ahenshi ushiduka ugenda wububa kubera inzitane z'ibiti bigizwe n'imigano ndetse n'ibyatsi birandaranda
Ahenshi ushiduka ugenda wububa kubera inzitane z’ibiti bigizwe n’imigano ndetse n’ibyatsi birandaranda
Iyo utangiye guhura n'ibyatsi nk'ibi ingagi ziba zariye ntago nazo ziba ziri kure, uba uri hafi kuzigeraho
Iyo utangiye guhura n’ibyatsi nk’ibi ingagi ziba zariye ntago nazo ziba ziri kure, uba uri hafi kuzigeraho
Ingagi yitwa "Muhuzo" y'imyaka 20 niyo mukuru w'umuryango bitiriye izina ryayo. Yatangiye kuba yonyine muri 2005, yiyomoye ku ngagi zari zivuye muri Congo, itangira kugenda ishaka ingore
Ingagi yitwa "Muhuzo" y’imyaka 20 niyo mukuru w’umuryango bitiriye izina ryayo. Yatangiye kuba yonyine muri 2005, yiyomoye ku ngagi zari zivuye muri Congo, itangira kugenda ishaka ingore

Muhoza imaze gukora umuryango aho ubu ifite abagore umunani n'abana batatu
Muhoza imaze gukora umuryango aho ubu ifite abagore umunani n’abana batatu
Temberurwanda ifite umwaka n'igice, yiswe izina umwaka ushize, nayo ibarizwa mu muryango wa Mutuzo
Temberurwanda ifite umwaka n’igice, yiswe izina umwaka ushize, nayo ibarizwa mu muryango wa Mutuzo
Temberurwanda izi no kwifotoza kandi irabikunda cyane
Temberurwanda izi no kwifotoza kandi irabikunda cyane
Indi ngagi iri mu zigize umuryango wa Muhoza
Indi ngagi iri mu zigize umuryango wa Muhoza
Iyo ngagi yitwa Paradizo yiswe izina uyu mwaka
Iyo ngagi yitwa Paradizo yiswe izina uyu mwaka
Muhoza irimo gushakisha ibyo kurya
Muhoza irimo gushakisha ibyo kurya
Twitabweho n'akana kayo kamaze iminsi ine kavutse
Twitabweho n’akana kayo kamaze iminsi ine kavutse
Twitabweho ntiyari yishimiye ko abantu bafotora akana kayo, aha yarimo kukarinda
Twitabweho ntiyari yishimiye ko abantu bafotora akana kayo, aha yarimo kukarinda
Ibyo biti na byo biri mu byo uhura nabyo usohoka nyuma yo gusura ingagi
Ibyo biti na byo biri mu byo uhura nabyo usohoka nyuma yo gusura ingagi
Nyuma y'urugendo rurerure ni gutyo usohoka inkweto zabaye
Nyuma y’urugendo rurerure ni gutyo usohoka inkweto zabaye
Iyo ugarutse umanuka wirebera ikirunga cya Sabyinyo
Iyo ugarutse umanuka wirebera ikirunga cya Sabyinyo

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

Amafoto: Plaisir MUZOGEYE

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka