Uruganda rw’icyayi rwa Kibeho ku rutonde rw’ahantu nyaburanga

Abaje mu rugendo nyobokamana i Kibeho, batangiye kujya batemberezwa n’uruganda rw’icyayi rwa Kibeho.

Ni igitekerezo cyagizwe n’ababafasha mu rugendo bagirira mu Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo bajye batahana isura y’u Rwanda muri rusange, nk’uko bivugwa na Jean Paul Kayihura ukora mu muryango uhuza za Radio Maria ku isi, akaba anashinzwe kumenyekanisha Kibeho binyuze muri za Radio Maria.

Ubwo yari kumwe n’Abadage 40 bitabiriye urugendo nyobokamana i Kibeho, akanabajyana gusura uruganda rw’icyayi rwa Kibeho tariki 13 Gashyantare, yavuze ko ubundi abo bazanaga bamaraga iminsi ibiri i Kigali, aho basuraga n’urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, hanyuma bagasura Bazirika ya Kabgayi, Ingoro y’Umurage w’u Rwanda ndetse na Parike ya Nyungwe.

Yagize ati "Iyo batashye ni bo bashishikariza n’abandi kuza. Ubu twongereyemo gusura ibyiza biri mu Karere ka Nyaruguru, ari yo mpamvu basuye uruganda rw’icyayi rwa Kibeho. Ni mu rwego rwo kugira ngo igihe basuye Kibeho banasure ibyiza bitatse u Rwanda."

Mu Badage baje mu rugendo nyobokamana i Kibeho, harimo Diyakoni Michael Wielath ukora kuri Radio Horeb ari yo Radio Maria yo mu gihugu cyabo, ukunze gushishikariza abakristu baho kuza i Kibeho, akanabaherekeza.

Avuga ko azana Abadage mu rugendo nyobokamana kabiri mu mwaka, mu kwezi kwa kabiri no mu kwa 11, kandi ko yabyiyemeje nyuma yo gusura Kibeho mu myaka itandatu ishize.

Ati "Naje i Kibeho bwa mbere ari tariki 28 Ugushyingo 2018. Bikira Mariya yahinduye ubuzima bwanjye, kuva icyo gihe numvise ko ngomba kuzajya nzana n’abandi."

Yunzemo ati "Iyo uri hano wumva Bikira Mariya agihari nko mu gihe cy’amabonekerwa, ukumva ko agukunda, hanyuma urukundo rwe rukaguhindura. Mu butumwa bwa Kibeho, turi indabyo, muri zo hakaba hari izitoshye n’izumye zikeneye kuhirwa. Iyo ndi hano mba numva ndi indabyo nziza."

Mugenzi we wari uje bwa mbere na we ati "Kibeho nayumvise kuri Radio Maria y’iwacu, ngira amatsiko yo kuhaza. Nakunze ukuntu Abanyarwanda bakira neza abashyitsi."

Gusura uruganda rw’icyayi na byo byabashimishije kuko babashije kwibonera uko icyayi bajya banywa kiva mu murima, kigasohoka mu ruganda babasha kukinywa.

Amakuru dukesha https://www.boisson-sans-alcool.com avuga ko Abadage banywa icyayi cyane, igihugu cyabo kikaba icya gatatu mu kunywa cyinshi ugereranyije n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka